Kuri uyu wa 09 Mutarama 2018 Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, aho umubare munini w’abatsinze mu mashuri abanza ari abakobwa.

Abakobwa baracyaca agahigo mu bizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange



Ubwo yatangazaga aya manota kumugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi yavuze ko mu bizamini bya Leta byagenze neza ugereranyije n’umwaka washize aho umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini wiyongereye cyane.

Abakobwa baracyaca agahigo mu bizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange



Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bizamini bisoza amashuri 2017 mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ari 86.3% mu gihe abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari 89.9%

Imibare kandi igaragaza ko abakobwa batsinze kurusha abahungu kuko mu byiciro byombi (amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye), abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abahungu. Minisitiri Munyakazi yagize ati: “Uyu mwaka umubare w’abakobwa bakoze ibizamini warazamutse cyane aho abakobwa 55.1% aribo bakoze ndetse no gutsinda niko byagenze dore ko abakobwa batsinze ku kigero cya 55% mu gihe abahungu bo batsinze kuri 44.9%”

Minisitiri Munyakazi yongeyeho kandi ko abanyeshuri baturuka mu bice by’icyaro bakaba baratsinze kigereranyo cyo hejuru ugereranyije no mu myaka yashize. Yagize ati: “Ikindi twishimira ni uko n’abanyeshuri bo mu cyaro batsinze kandi bakagira amanota meza nk’aho mu mashuri abanza uwitwa Mugisha Nsengiyumva Frank ukomoka mu karere ka Muhanga ariwe wabaye uwa mbere mu gihugu hose naho mu cyiciro rusange uwaje imbere akaba ari uwitwa Kagenzi Manzi wo muri Gasabo.”

Biteganijwe ko abanyeshuri batsinze bahsyirwa mu byiciro ndetse bakoherezwa ku bigo bazajya gukomerezaho amasomo yo mu byiciro bikurikiraho, itariki yo gutangira akaba ari iya 29 Mutarama 2018.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU