Umuhanzi Mukadaff ,Khalfan,Sean Brizz ndetse n’umuhanzikazi uri kwigaragaza munjyana ya Hip Hop mu Rwanda witwa D Chriss bateguye igitaramo aho bijeje abantu ko bagomba kubereka igitaramo cy’amateka dore ko aba bahanzi bombi bafite abakunzi batari bake.

Mukadaff aremeza ko agomba kwerekana umwimerere wa Hip Hop nyayo



Mukadaff ukomeje kugenda yigaragaza cyane mu Hip Hop nyarwanda D Chriss ndetse na Khalfan ni bamwe mu bahanzi biyemeje kuza kugaragaza isura ya Hip Hop nyayo hano mu Rwanda bakaba bizeza abakunzi babo igitaramo cy’amateka iki gitaramo kirabera muri Suncity i Nyamirambo

Khalfan numwe mu bahanzi bakomeje kugaragaza ubudahangarwa muri Hip Hop nyarwanda

Kuriki cyumweru Taliki ya 21 z’ ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka turimo mu kabyiniro ka Suncity i nyamirambo ahazwi nko kuryanyuma abahanzi nyarwanda kurubu bakunzwe barimo ,Mukadaff ,Khalifan, Sean Brizz  ndetse n’umukobwa ukomeje kugenda yigaragaza mu njyana ya Hip Hop witwa D Chris baraza gushimisha abantu bose baraza kuhasohocyera aho kwinjira ari amafaranga y’ u Rwanda igihumbi gusa (1000frw) .



D Chris umuraperikazi ukomeje kugenda akundwa n’abatari bake nawe yiyemeje kuza gutaramira abakunzi be

Nkuko No Stress umujyanama muri muzika wa Mukadaff ari nawe wateguye iki gitaramo akaba yatangarije Touchrwanda ko bateguye iki gitaramo kugira ngo abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri bagomba kugenda bamaze kumva uburyohe bwa Hip Hop ari nacyo cyatumye batumira aba bahanzi bakaba bizeye badashidikanya ko abitabira iki gitaramo baraza kuryoherwa kurwego rwo hejuru.

Mukadaff na Khalfan akaba ari abahanzi bakomeje kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda ndetse aba bahanzi bakaba bagenda bashimangira umubano udasanzwe aho bagenda bakorana ibikorwa bitandukanye aho muri iki gitaramo baraza gufatanya na Sean Brizz ndetse n’umuraperikazi benshi bakomeje kugenda bakunda imiririmbire ye D Chriss.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU