Umuririmbyi Ali Saleh Kiba wamamaye ku izina rya Ali Kiba yaraye akuriwe ingofero mu gitaramo cya East African Party yahuriyemo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi n’abaririmbyi benshi bo mu Rwanda.




Iki gitaramo cya East African Party cyabaga ku nshuro yacyo ya 10 cyitabiriwe bikomeye, cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro I Remera mu ijoro ryo kuya 01 Mutarama 2018 kikaba cyayobowe na MC Tino, Kate Gustave, Tidjara Kabendera na Ange.

Abakunzi ba muzika bari benshi
Abakunzi ba muzika bari benshi
Umubare mwinshi w'igitsina gore niwo wari wiganje
Umubare mwinshi w’igitsina gore niwo wari wiganje
Benshi wasangaga barimo kwifatira udufoto
Benshi wasangaga barimo kwifatira udufoto
Dj Ira arimo kunyuka umuziki
Dj Ira arimo kunyuka umuziki

Ku ikubitiro, umuraperi P Fla wavuye muri Gereza mu mpera za 2017 niwe wabimburiye abandi bahanzi bose, akaba yaje aherekejwe n’umuraperikazi Candy Moon Supplier, abantu bamweretse urukundo rudasanzwe, dore ko abenshi bari bamaze igihe kirenga umwaka batamuca iryera.

Umuraperi P Fla akomeje kwigarurira imitima ya benshi
Umuraperi P Fla akomeje kwigarurira imitima ya benshi

Burabyo Yvan(Yvan Buravan) niwe muhanzi wakurikiye ku rubyiniriro ataramana n’abakunzi be, yahise akurikirwa na Riderman waririmbye indirimbo zirimo Kadage, Abanyabirori, Come Back, Wancitse vuba n’izindi, hakurikiraho Bruce Melodie na Jay C.

Bruce Melodie nawe yishimiwe
Bruce Melodie nawe yishimiwe
Riderman aherutse kuzuza Petit Sitade nawe yaririmbye muri East African Party
Riderman aherutse kuzuza Petit Sitade nawe yaririmbye muri East African Party




Itsinda rya Tough Gangs riherutse gutangaza ko biyunze nabo bataramiye abakunzi baba babinyujije mu ndirimbo bakoranye yitwa “Amaganya” hanyuma buri wese ahabwa n’akanya ko kuririmba indirimbo ze ari wenyine.

Tuff Gangz nabo bataramiye abakunzi babo
Tuff Gangz nabo bataramiye abakunzi babo
Fireman ni umwe mu bagize Tuff
Fireman ni umwe mu bagize Tuff

Umugandekazi Sheebah Karungi umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi muri East Africa niwe wahise ajya ku rubyiniriro, aza yambaye imyambaro idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro, yaje yitwaje Umubyinnyi umwe.

Sheebah wagaragayeho imbyino zo kuzunguza ikibuno mu buryo buteye ubwoba yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane gusa byari mu buryo bwa Playback(Ntago yigeze aririmba mu buryo bwa Live).

Sheebah yazunguje ikibuno mu buryo buteye ubwoba
Sheebah yazunguje ikibuno mu buryo buteye ubwoba
Karungi yigeze kuba umumansuzi
Karungi yigeze kuba umumansuzi
Sheebah yatungaga agatoki ku gitsina cye
Sheebah yatungaga agatoki ku gitsina cye
Imyambarire ya Sheebah yibajijweho
Imyambarire ya Sheebah yibajijweho

Ali Kiba wari umuhanzi nyamukuru muri ibi birori niwe wakurikiye ku rubyiniriro nyuma ya Sheebah, maze yakiranwa urufaya n’amashyi n’induru nyinshi, ubona ko abanyarwanda bamwishimiye mu buryo buteye ubwoba.

Ali Kiba wanyuzagamo akabyina yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka Usiniseme, Kajiandae, Mwaana, Seduce Me n’izindi.

Ali Kiba wishimiwe yanyuzagamo akanabyina
Ali Kiba wishimiwe yanyuzagamo akanabyina
Mu maso ye hari harimo akanyamuneza
Mu maso ye hari harimo akanyamuneza
Alikiba yanaririmbye Seduce Me ikunzwe na Benshi
Alikiba yanaririmbye Seduce Me ikunzwe na Benshi

Ubwo yarari ku rubyiniriro, Ali Kiba yahamagaye umuhanzi Ommy Dimpoz dore ko bazanye I Kigali, maze bafatanya guha abanyarwanda ibyishimo bikomeye ari nako babifuriza gukomeza kuryoherwa n’umwaka mushya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU