Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz ariwe Sanura Sandra Kassim biravugwa y’uko yaba atwite nyuma y’igihe ashyingiranwe n’umusore Rally Jones bivugwa ko arusha imyaka 18 y’amavuko.

Sanura Sandra Kassim, mama wa Diamond yaba atwite



Amafoto ya nyina wa Diamond yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko yaba atwite. Ibi byakwirakwiye nyuma y’uko ifoto y’uyu mugore igaragaye asa n’utwite.

Ikinyamakuru Ghafla cyanditse ko hashingiwe ku myaka uyu mubyeyi afite adashobora kubyara baratebya bavuga ko yaba yariye agahaga, ngo ayo mafoto akaba ashobora kuba yarafashwe mama wa Diamond amaze gufata ifunguro rya mugitondo.

Sanura Sandra Kassim nyina wa Diamond Platinumz

Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko yigeze kujyanwa kwa muganga inda yari atwite y’umuhanzi Ommy Dimpoz yavuyemo akaba ari nayo sooko y’imwe mu mafoto yafatiwe mu bitaro.

Sanura Sandra Kassim nyina wa Diamond Platinumz

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, batandukanye Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU