Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Ubusa ku busa mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo(CHAN 2018).

Uyu mukino wahuje aya makipe anahuriye mu itsinda rimwe rya C wabereye Stade Ibn Batouta mu mujyi wa Tangier ho muri Maroc mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2017.

Ni umukino utari woroshye na gato kuko waranzwe no gusatirana cyane ku mpande zombi, gusa ibitego byo byanze biba ibyibura umukino urinda urangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa, bihesha Amavubi inota rimwe.

Abasore b’ibigango b’ikipe ya Nigeria bagiye bahusha ibitego byari byabazwe, aho wasangaga barimo gukubita ku mitambiko y’izamu, gusa mu gice cya kabiri Amavubi nayo yokeje igitutu Nigeria bibyara ‘coup franc’ ebyiri ariko ntizabasha kujyamo, umukino urinda urangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.



Bizimana Djihad niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino kuko yateye 25% y’amashoti yose Amavubi yagerageje, atanga na passes 11% y’abakinnyi bari mu kibuga.

U Rwanda rwanganyije na Nigeria mu mukino wa mbere wa CHAN 2018
U Rwanda rwanganyije na Nigeria mu mukino wa mbere wa CHAN 2018
Ni umukino utari woroshye na gato
Ni umukino utari woroshye na gato
Emeka Francis Atuloma wa Nigeria agundagurana na Djihad
Emeka Francis Atuloma wa Nigeria agundagurana na Djihad



Ally nawe yakoze ibishoboka kugira u Rwanda rutsinde, gusa birangira byanze neza neza
Ally nawe yakoze ibishoboka kugira u Rwanda rutsinde, gusa birangira byanze neza neza
Bakame yakoze akazi katoroshye
Bakame yakoze akazi katoroshye
Amavubi yakuye inota rimwe kuri Nigeria
Amavubi yakuye inota rimwe kuri Nigeria
Djihad Bizimana yatowe nk'umukinnyi w'umukino(Man of The Match)
Djihad Bizimana yatowe nk’umukinnyi w’umukino(Man of The Match)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU