Abakobwa bazaserukira intara(4) zigize igihugu cy’u Rwanda mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bamaze kumenyekana, hakaba hasigaye abazaserukira umujyi wa Kigali, kugira ngo bazashyirwe hamwe maze batoremo Nyampinga uzasimbura Miss Iradukunda Elsa.

Itsinda ry’abashinzwe gutegura Miss Rwanda bagiye banyura mu ntara zinyuranye z’u Rwanda, maze bagenda babaza ibibazo buri mukobwa wahatanye, kugira ngo batoranyemo abafite ubuhanga n’uburanga bashobora no guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.




Muri iyi nkuru, Twabateguriye Amafoto anyuranye agaragaza uburanga n’imiterere y’abakobwa bazaserukira intara 4 muri Miss Rwanda 2018

INTARA Y’AMAJYEPFO

Amazina y’abakobwa batsinze:

Dushimimana Lydia ufite imyaka 18, Irakoze Vanessa ufite imyaka 20, Ishimwe Noriella ufite imyaka 18, Ikirezi Mpore Marie Wivine ufite imyaka 20, Nzakorerimana Gloria ufite imyaka 20, Umunyana Shanitah ufite imyaka 18, Umuhire Rebecca ufite imyaka 19, Uwase Ndahiro Liliane ufite imyaka 20, Mushambokazi Jordan ufite imyaka 19 na Umutoniwase Anastasie ufite imyaka 18.

Abakobwa 10 nibo bazaserukira intara y'amajyepfo

Aba nibo bagiye guhatana kugira ngo hazarebwe uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018

INTARA Y’AMAJYARUGURU

Amazina y’abakobwa batsinze:

Usanase Shamim Irene, Ishimwe Belly Stecy, Umuhoza Linda, Ingabire Divine, Irebe Natacha Ursule na Umutoniwase Paula

Aba nibo bemerewe kuzaserukira intara y'amajyaruguru

INTARA Y’IBURENGERAZUBA

Amazina y’abakobwa batsinze:

Uwimbabazi Alliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle, Uwase Fiona na Gacukuzi Belyse




Aba nibo babashije kugira amahirwe yo kuzahagararira intara y'i Burengerazuba muri Miss Rwanda 2018

Abakobwa batambuka mu rwego rwo kwiyerekana imbere y'abagize akanama nkemurampaka

Abakobwa barindwi nibo bahatanye

Abakomeje bafasha n'ifoto y'urwibutso

Ibyishimo byari byose

INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Amazina y’abakobwa batsinze:

Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela na Bampire Diane

Aba nibo bazaserukira Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

Abakobwa 6 nibo batowe muri 15 bahatanye mu ntara y'iburasirazuba




Aba nibo bazaserukira Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU