Ingabire Habibah n’umunyarwandakazi w’imyaka 21 uherutse guserukira igihugu cy’u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational yabereye muri Poland.




Abanyarwanda benshi bamenye uyu mwari biturutse mu kuba yaraserukanye umwambaro wa Bikini muri aya marushanwa yavuzwe haruguru, si ibyo gusa kandi kuko ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 gusa ntiyagira amahirwe yo kwegukana ikamba.

Habibah yaserukanye Bikini, abanyarwanda bacika ururondogoro
Habibah yaserukanye Bikini, abanyarwanda bacika ururondogoro

Habibah ni umwe mu bakobwa bafite uburanga buhebuje, k’uburyo akenshi usanga abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, ibi bikaba byaratumye umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Omy Dimpoz nawe atangaza ko ashyigiye Habihah bitewe n’uburanga bwe.

Uyu mwari amaze kwamamara hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, ibi bikaba byaranamuhaye icyizere cyo gutangaza ko ashobora kuzongera kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018.

Muri iyi nkuru, Touchrwanda yabateguriye amafoto y’indobanure agaragaza uburanga n’imiterere ya Ingabire Habibah







TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU