Umuraperi Hakizimana Aman uzwi ku izina rya Amag The Black mu muziki nyuma yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uwase Liliane, kuri ubu yatangaje impamvu atigeze ajya mu kwezi kwa Buki(Honey Moon).

Amag The Black ni umuhanzi wabaye ikimenyabose mu gihugu cy’u Rwanda, benshi bakaba bamuzi mu ndirimbo nka Lipstick, Ikiryabarezi, Akarima k’igikoni, Twarayarangije, Nyabarongo n’izindi nyinshi.



Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black dore ko aribwo yasezeye burundu mu busirabateri maze akarushingana n’umukunzi we Uwase Liliane, ubukwe bwaba bombi bwitabiriye n’ibyamamare binyuranye, ndetse Umuririmbyikazi Aline Gahongayire niwe wari marraine wa Uwase Liliane mu gihe Mike Karangwa[umunyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda] yari parrain wa Ama G The Black.

Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black
Tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni umunsi w’amateka mu buzima bwa Amag The Black

Bimenyerewe ko abantu benshi iyo bamaze gukora ubukwe, bafata igihe bakajya ahantu runaka ari babiri maze bakajya kwishimira urukundo rwabo, ku ruhande rwa Amag we siko byagenze kuko ntiyigeze ajya muri Honey Moon.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Amag The Black yavuze impamvu yatumye atajya mu kwezi kwa Buki, aho yagize ati “Ntago nari kujya mu kwezi kwa Buki hanze y’u Rwanda {mu gihugu cya Mozambique niho yifuzaga}, hanyuma ngo nzagaruke I Kigali njye gukodesha inzu, nta mibare yaba irimo, icyambere nuko Nkunda umukunzi wanjye, Honey Moon si ngombwa cyane.”

Amag ngo ntago yari kujya muri Honey Moon mu gihugu cya Mozambique, ngo agaruke i Kigali ajye gukodesha
Amag ngo ntago yari kujya muri Honey Moon mu gihugu cya Mozambique, ngo agaruke i Kigali ajye gukodesha
Young Grace ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Amag The Black
Young Grace ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Amag The Black



Social Mulla ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Amag The Black
Social Mulla ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Amag The Black
Bruce Melodie, Senderi n'umuraperi Mukadaff nabo bari batashye ubukwe bwa Amag The Black
Bruce Melodie, Senderi n’umuraperi Mukadaff nabo bari batashye ubukwe bwa Amag The Black

Amag The Black kandi yatangaje ko yamaze gukira neza, k’uburyo bidatinze agiye guhita ashyira hanze indirimbo mu rwego rwo kwereka abakunzi be ko ataryamye, izi ndirimbo zose Amag The Black arimo gukora ngo zishobora kuzasohokana n’amashusho yazo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU