Umuraperi Hakizimana Aman wamamaye mu muziki ku izina rya Amag The Black yisabiye bikomeye abantu bishushanya bakigira abarokore nyamara bakora ibyaha kurusha abapfu n’abazima.

Amag The Black ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, ndetse abantu benshi barashimangira ko uyu muhanzi agomba kuzagaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 bitewe n’ibikorwa yakoze.

Abantu benshi baraha amahirwe Amag The Black yo kuzajya muri Guma Guma ya 2018
Abantu benshi baraha amahirwe Amag The Black yo kuzajya muri Guma Guma ya 2018



Nyuma yo kurushinga, Amag The Black yashyize hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2018, ivuga ku barokore bishushanya, bakabeshya Imana nkaho babeshya abana b’abantu.

Muri iyi ndirimbo yitwa “Umurokore,” Amag aririmba agira ati “ Nimvuga ibi, Abenshi barishinja, Ibyo tuvuga bitandukanye nibyo dukora, uraca aha ukumva ko muri Nibature yejo havutse umwana, abantu basigaye Babeshya Imana nkaho aritwe babeshya, Umurokore wiyorobeka ku Mana ntagushuke, Bibiliya ayisiga mu rugo, akagukangurira kureka ubusambanyi kandi ari we wa mbere ubukora.”

Amag The Black ati "Umurokore wiyorobeka ku Mana ntagushuke"
Amag The Black ati “Umurokore wiyorobeka ku Mana ntagushuke”

Iyi ndirimbo yakorewe muri Touch Entertainment, ikorwa na Producer Evydecks usanzwe akorana bya hafi na Amag The Black




KANDA HANO WUMVE UMUROKORE YA AMAG THE BLACK



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU