Ed Sheeran umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitera imitima ya benshi kutekereza urukundo, akomeje kubabaza abakunzi be binyujijwe mu magambo aherutse gutangaza.



Umuhanzi w’icyamamare mu muziki ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza ariko ufite ubwenegihugu Bwa leta zunze ubumwe z’Amerika uzwi nka Ed Sheeran wamenyekanye mu ndirimbo nka shape of you, perfect yanasubiwemo n’abahanzi benshi batandukanye, aherutse gutangaza amagambo yateye benshi kwibaza ibibazo byinshi no kubabara .

Ni nyuma yaho ateye ivi agasaba umukunzi we ko bazabana akaramata .uyu mukunzi we akaba yitwa Cherry seaborn.

Nyamara muri iki cyumweru hagati nibwo uyu muhanzi  aherutse gutangaza ko igihe azaba yamaze gusezera ubusiribateri ngo azaba ari umuntu mushya ndetse ngo bishobora kuzatuma ahagarika gukora umuziki.



Nyuma yuko uyu muhanzi atangaje ibi abantu benshi bagiye berekana agahinda batewe niyi nkuru babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka facebook ndetse na Instagram.

Twabibutsa ko Ed Sheeran ari umuhanzi umenyerewe mu njyana ya rocky ndetse akaba amaze igihe kitari gito mu muziki, gusa akaba yarumvikanye mu matwi y’abantu cyane mu mwaka ushize ubwo yasohoraga indirimbo yitwa shape of you ikaba yarakunzwe nta batari bake, ndetse ikagenda inafata imyanya ya mbere ku ntonde nyinshi z’indirimbo nka billboard ndetse n’izindi nyinshi.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU