Abasore n’ inkumi 108 bari mu ngando z’ imyitozo y’ umukino wa volleyball mu karere ka Huye, nibo bazatoranywamo abazaba bagize amakipe y’ igihugu y’ abakobwa n’ abahungu mu bakiri bato, azitabira imikino nyafurika mu 2018 inategura imikino y’ isi y’ iki kiciro.Izi ngando z’ imyitozo zikaba zaratangiye kuwa mbere w’ iki cyumweru, mu ishuri ryisumbuye rya ‘Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda’, aho rihuriwemo n’ abakinnyi bakiri bato yaba abahungu ndetse n’ abakobwa kuva ku bafite imyaka hagati ya 14 na 23, bivuga ko ari abavutse tariki ya 1, Mutarama, 1997 na nyuma yaho, nkuko bisabwa na FIVB ariyo impuzamashyirahamwe y’ umukino wa volleyball ku isi.

Image may contain: 1 person

Aba bakinnyi bakiri bato bakaba bazatoranywamo abazaba bagize ikipe y’ igihugu yabatarengeje imyaka 21 ku bahungu ndetse nabatarengeje imyaka 23 ku bakobwa.

Aba bana bakaba baraturutse mu mashuri y’ intangarugero (Centres d’ Excellence) mu kuzamura impano za volleyball mu mashuri yisumbuye, harimo Urwunge rw’ amashuri yisumbuye Indatwa n’ Inkesha (GSOB), Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Aloyizi ry’ I Rwamagana (St Aloys), Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu Kabgayi (St Joseph) ndetse n’ Ishuri ryisumbuye rya Koleji ya Kirisitu Umwami ya Nyanza (CRX).

Image may contain: one or more people, people standing and basketball courtAganira n’ Itangazamakuru, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Frvb Hatumimana Christian, yavuze ko iyi ari intangiriro nziza yo gutegura amakipe y’ ibihugu y’ ingimbi ari naho hazava abazafasha ikipe y’ igihugu nkuru mu myaka iri imbere.

Abajijwe uburyo bazakurikirana aba bana kugeza bageze ku ntego zabo, Christian yavuze ko nabyo babiteganyije.

“Izi ngando ni izo kubongerera imyitozo, ku buryo abazatoranywamo bazakomeza gukurikiranirwa hafi. Ariko n’ abatazatoranywa muri aba 108, nabo tuzakomeza kubakurikiranira hafi tubifashijwemo n’ abatoza babana nabo umunsi ku munsi,” Christian Hatumimana.

Iyi mikino nyafurika iteganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisiya ku bakobwa, na Misiri ku bahungu mu kwezi kwa Nzeri na Ukwakira 2018. Mu gihe haba impinduka ku gihugu cyahawe kwakira iyi mikino, Tuniziya yasimburwa na Misiri naho Misiri ku bahungu iramutse ihinduye gahunda yasimburwa na Tuniziya.

Image may contain: one or more people, people standing and shoes

Umutoza w’ ikipe y’ igihugu Paul Bitok unakurikirana izi ngando, akaba yatangajo ko afite ikizere muri aba bana, gusa yizeye ko u Rwanda ruzemeza kwitabira aya marushanwa kuko ategura amakipe y’ ibihugu mu myaka iri imbere.

Imikino y’ umwaka ushize, ikaba yarabereye mu gihugu cya Kenya mu kiciro cy’ abakobwa na Algeria mu kiciro cy’ abahungu.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU