Ikipe  y’igihugu Amavubi yageze mu gihugu cya Tunisia amahoro aho yagiye mu mwiherero y’iminsi icumi, iyi kipe yahagurutse ku itariki 01 mutarama 2018 igerayo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 02 mutarama 2018 mu masaha ya ni mugoroba.



Ikipe y’igihugu amavubi yateganyaga guhita ikora imyitozo ya mbere muri iki gihugu cya Tunisia kuwa kabiri ikigerayo, ariko ntibyayishobokera kubera ubukererwe bw’ingedo bakoze.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu yagiye itarikumwe n’umutoza mukuru Antoine Hey ugomba kuyisanga mu gihugu cya Tunisia uyu munsi, nyuma yo kuva mu kiruhuko ki minsi mikuru isoza umwaka.

Dore itsinda (delegation) ryerekeje muri Tunisia rigizwe n’abantu 32 harimo abakinnyi 23 ndetse n’abayobozi 8 bakaba bajyanye n’indege ya Qatar Airways yabagijeje i Doha ariho baraye, mu gitondo cyo kuwa kabiri ni bwo berekeje mu mujyi wa Tunis bahagera ni mugoroba.

Biteganyijwe ko Amavubi azakina imikino ibiri ya gishuti, uwa mbere azahura na Sudani tariki ya 5 Mutarama, tariki ya 10 akine na Algeria abone kwerekeza muri Maroc ahazabera irushanwa CHAN mu mujyi wa Tanger. U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe na Libya,Nigeria na Equatorial Guinea.



Abakinnyi 23 berekeje muri Tunisia

Ndayishimiye Eric, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Fitina Ombolenga, Ndayishimiye Celestin, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally, Imanishimwe Djabel, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio Dominique, Nshuti Innocent, Mico Justin, Biramahire Abeddy na Mubumbyi Barnabe.

Abaherekeje Amavubi

Mashami Vincent (umutoza wungirije), Higiro Thomas (umutoza w’abazamu), Hakizimana Moussa (umuganga), Rutamu Patrick (umuganga), Nshimiyimana Protogene (umuganga), Kamanzi Emery (ushinzwe ibyangombwa by’abakinnyi), Baziki Pierre (ushinzwe ibikoresho by’abakinnyi) na Mugabe Bonnie (ushinzwe itangazamakuru).



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU