Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino ukomeye cyane na mukeba wayo Rayon Sports kuri uyu wa kane, Jimmy Mulisa yamaze Gukuramo 6 batazakina uyu mukino.

APR iri kwitegura umukino na mukeba wayo rayon sports



Uyu munsi nibwo hatangajwe umubare wa bakinnyi 19 bakomeje kujya mu mwiherero wo gutegura umukino uri hagati yabo na Rayon Sport, aho bavuga ko uyu mukino uzaba ukomeye cyane ukazaba kuri uyu wa kane.

Jimmy Mulisa yakuye abakinnyi 6 mu mwiherero wo kwitegura umukino wa Rayon Sports

Bamwe muri abo bakinnyi 6 batemerewe kujya muri uy’umwiherero harimo aba bakurikira: Nsabimana Aimable, Ngabo Albert, Amran Nshimiyimana, Andrew Butera, Nkinzingabo Fiston na Sekamana Maxime, bakaba batazakenerwa muri uy’umukino.

Mu gihe abamerewe 19  ari aba bakurikira:

Abanyezamu: Kimenyi Yves, Mvuyekure Emery na Steven Ntaribi.

Ba myugariro: Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Fitina Ombolenga, Emmanuel Imanishimwe, Dennis Rukundo na Songayingabo Shaffy.

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Twizeyimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Blaise Itangishaka, Nshuti Dominique Savio na Hakizimana Muhadjili.

Ba rutahizamu: Jean Claude Iranzi, Innocent Nshuti, Byiringiro Lague na Issa Bigirimana.Umukino kuri ubu uri kuvugisha abantu benshi bakunda umupira wo mu Rwanda, benshi bari kuvuga ko APR FC ifite urugamba rutoroshye cyane kuko ngo ariyo ya nyuma mu makipe ane ari muri rino rushanwa ry’Intwari mu 2018.



Ibi ni nyuma yuko yaje  gukubitwa na Police FC ikanganya na AS Kigali, ikaba yarisigaje umukino na mukeba wayo Rayon Sports dore ko ari nayo yambere muri rino rushanwa.

Kuri ubu Jimmy Mulisa akomeje kuvuga ko ntakabuza yizeye ikipe ye kandi ko itazamutamaza k’umunsi w’ejo kuko yibitseho abakinnyi bakomeye cyane barimo: Savio Nshuti Dominique, Iranzi Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Jimmy Mulisa yakuye abakinnyi 6 mu mwiherero wo kwitegura umukino wa Rayon Sports

Nyamara nubwo APR FC iri kurwana urugamba rwo kuzatsinda uy’umukino, nta mahirwe nta make ifite yo kuba yatwara iki gikombe, ahubwo nuko ishaka kuzihimura kuri Rayon Sports nk’ikipe ihora ihanganye nabo kubera ko hashize imiko itari mike iyi kipe itsindwa na Rayon Sports.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU