Nyuma yo gutwara irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2018 kuri Areruya Joseph nk’isiganwa ry’amagare rya mbere muri Afurika, ubu Team Rwanda yatahanye miliyoni 20, 463,154 FRW nk’ibihembo yatsindiye muri La Tropicale Amissa Bongo 2018.

Areruya Joseph yakoze amateka mu mikino mpuzamahanga



Uko ibyiciro by’amasiganwa y’amagare birushaho gukomera ni nako ibihembo bitangwa byiyongera aho biba bishobora gutuma amakipe akomeye yitabira; nk’ibihembo byatanzwe muri La Tropicale Amissa Bongo 2018, isiganwa riri kuri 2.1 ni 156 ,535 by’ama Euro asaga 165, 328,150 FRW mu gihe Tour du Rwanda ya 2.1 ibihembo rusange byari 21 ,160 by’amadorali y’Amerika asaga 18, 240,240 FRW.

Umwenda w’umuhondo Areruya yawambitswe na Prezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba ufite agaciro ka miliyoni 5 F CFA asaga miliyoni 9 FRW mu gihe ubwo yatwaraga Tour du Rwanda 2017yahawe miliyoni n’ibihumbi 637 FRW.

Nko gutwara igihembo cy’umunsi muri Gabon, Areruya yatwaye ku munsi wa kane ni miliyoni F CFA (1, 575,354 FRW) ugereranyije n’ibihumbi 574 FRW bya Tour du Rwanda 2017.

Ku bihembo bitangwa ku munsi (stage) muri Gabon hahembwa abakinnyi 20 ba mbere [uwa 20 ahembwa ibihumbi 94 FRW] na 25 ku rutonde rusange [uwa 25 abona ibihumbi 268 FRW] mu gihe ari 20 muri Tour du Rwanda [uwa 20 ku munsi abona ibihumbi 12 FRW naho uwa 20 ku rutonde rusange abona ibihumbi 25FRW].



Kuba Areruya yarabaye umukinnyi mwiza ukiri muto byamuhesheje 1, 576,823 FRW na 2, 365, 389 FRW nk’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika nk’uko tubikesha igitabo cyerekana amabwiriza n’amategeko agenga isiganwa mpuzamahanga rya “La Tropicale Amisa Bongo”.

Areruya kandi yabaye umukinnyi mwiza wa gatanu mu kuzamuka imisozi ahabwa 157, 692 FRW, Team Rwanda yabaye iya cyenda yashyikirijwe 867, 343 FRW naho kuba ari iya kane muri Afurika yahawe 1, 419,289 FRW.

Ibindi bihembo bakuye muri Gabon, Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 18 ku munsi wa mbere n’uwa 16 ku munsi wa kane bihwanye na 189,257 FRW mu gihe umwanya wa gatatu wa Areruya ku munsi wa gatandatu ari 788,571 FRW.

Nyuma yo gutwara igihembo cy’umunsi wa kane akanambara umwenda w’umuhondo buri munsi [iminsi ine] Areruya Joseph wabaga ari umukinnyi mwiza w’Umunyafurika ndetse n’ukuri muto yabarirwaga 630,859 FRW ku munsi bihwanye 2, 523,436 FRW.

Bivugwa ko kubera kuzamuka kw’ibihembo, Tour du Rwanda ya 2019 izaba iri kuri 2.1 ingengo y’imari izaba iri hafi ya miliyoni 800 FRW kubera ibihembo bizikuba hafi kane mu gihe iya 2017 yakoresheje agera kuri Miliyoni 500 FRW.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU