Areruya Joseph na bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bakiriwe nk’abami ubwo basesekaraga mu mujyi wa Kigali bavuye mu gihugu cya Gabon mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2018.

Muri iri rushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo 2018, Ikipe y’u Rwanda yakuriwe ingofero nyuma yuko Areruya Joseph ayihesheje intsinzi, iherekejwe na miliyoni zisaga 20 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018, Areruya na bagenzi be batanu( Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier uzwi ku izina rya Mbappé, Ukiniwabo Jean Paul René na Ruberwa Jean) basesekaye mu mujyi wa Kigali maze bakiranwa urugwiro n’abantu benshi, banahabwa indabo.

Tubibutse ko Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2018 akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 24, aba Umunyarwanda wa mbere n’Umunyafurika wa gatatu wanditse amateka yo kwegukana iri rushanwa.



Abafana benshi bari baje kwakira Areruya Joseph na bagenzi be
Abafana benshi bari baje kwakira Areruya Joseph na bagenzi be
Rwarutabura ni umwe mu bari baje gushyigikira ikipe y'u Rwanda
Rwarutabura ni umwe mu bari baje gushyigikira ikipe y’u Rwanda
Abafana be bari bitwaje imyambaro yanditseho amazina
Abafana be bari bitwaje imyambaro yanditseho amazina
Abakobwa beza bari bateguye indabo zo kumuha
Abakobwa beza bari bateguye indabo zo kumuha
Uyu musore nawe akina umukino wo gutwara amagare
Uyu musore nawe akina umukino wo gutwara amagare



Areruya yazanye na Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Jean Paul René na Ruberwa Jean
Areruya yazanye na
Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Jean Paul René na Ruberwa Jean
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
Areruya yari ari mu modoka ifunguye hejuru kugira ngo asuhuze abanyarwanda
Areruya yari ari mu modoka ifunguye hejuru kugira ngo asuhuze abanyarwanda
Abamotari benshi nibo bari bamuherekeje
Abamotari benshi nibo bari bamuherekeje



Aha bari barimo guca mu giporoso
Aha bari barimo guca mu giporoso

AMAFOTO:UMUSEKE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU