Umuhanzikazi Asinah Erra umwe mu bahanzikazi bakomeje kwigaragaza muri muzika nyarwanda wavuzweho byinshi yagize byinshi yisabira abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda kugira ngo ibashe guteza imbere.



Asinah umuhanzikazi ukora injyana ya Dancehall ndetse akaba akomeje kugaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda uyu muhanzi akaba akunze kugarukwaho cyane kubera imyambarire ye yagize byinshi yisabira abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda kugira ngo nayo igire urwego igeraho kurwego mpuzamahanga.



Nkuko yabitangarije Touchrwanda akaba yagize ibyo yisabira abashinzwe guteza imbere muzika nyarwanda aho yagize ati “Mu Rwanda dufite abahanzi bafite ubuhanga ndetse banafite ubushobozi bwo kuba bamenyekana cyane kurwego mpuzamahanga ariko hari igihe usanga nk’itangazamakuru ryo mu Rwanda ahanini hari igihe ryibanda cyane kuvuga ibibi umuhanzi yakoze aho kwita kubyiza yakoze ibyo bikomeje njyewe ndabona umuziki wo mu Rwanda ntaho waba ugana kuko ntanaho wagera”.

Akaba yakomeje adutangariza ko Abanyamakuru aribo bagafashe iyambere mu kuzamura muzika nyarwanda kuko itangazamakuru nirikorana neza n’abahanzi bizatuma n’abakunzi ba muzika nyarwanda barushaho gukunda ibihangano byo mu Rwanda ariko ntagihe umuturage azakunda ibihangano by’umuhanzi mugihe ahora abona ibibi byinshi bimuvugwaho nta byiza abona ninabyo bituma hari abagifata umuziki nk’uburara kubera ibyirirwa bivugwa ku bahanzi kandi ntawakunda umuziki wo mu Rwanda mugihe abanyarwanda batarawukunda ubwabo.



Asinah kandi akaba yasabye abahanzi nyarwanda kugira ingamba muri muzika ndetse no kureba kure ntibarebe kumenyekana mu Rwanda gusa ahubwo bakareba no kurwego mpuzamahanga kuko we yemeza ko kuba muzika idatera imbere kurwego mpuzamahanga ataruko abahanzi nyarwanda baririmba mu kinyarwanda kuko n’abagande baririmba mu rurimi rwabo kandi indirimbo zabo zirakundwa cyane ndetse na Tanzaniya baririmba mu giswayire kandi siko abakunda ibihangano byabo bose bumva urwo rurimi.

Asinah  umaze kugenda ibihugu bitandukanye aho yemeza ko aba yagiye kureba uburyo bakoramo muzika yabo kugira ngo igere kurwego mpuzamahanga asoza ikiganiro yagiranye na Touchrwanda yasoje atubwira ko yizeye ko ibyo byose biramutse bikozwe itangazamakuru rigakorana neza n’abahanzi nta kabuza mu myaka ibiri iri imbere muzika nyarwanda nayo yaba igeze kurwego rushimishije kurwego mpuzamahanga.



Kanda hano urebe indirimbo My Number ya Asinah

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU