Umuhanzikazi Asinah umwe mu bahanzikazi bakomeje kwigaragaza cyane mu njyana ya Dancehall yashyize hanze amashusho yambaye imyambaro ishotorana anazunguza ikibuno kuburyo bukomeye.

  



Assinah Erra n’umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Dancehall ndetse akaba anakomeje kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda uyu muhanzikazi akaba yashyize hanze amashusho agaragaza imyambarire ishotorana ndetse n’imibyinire idasanzwe.

Asinah waherukaga gushyira hanze indirimbo yise Gimme Love akaba akomeje gushyira imbaraga muri muzika ye kuri ubu akaba yashyize amashusho y’indirimbo yise My Number agaragaza imyambarire ishotorana ndetse anazunguza ikibuno kburyo bukomeye.



Asinah aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko uyu ari umwaka wo gukora cyane ndetse akaba anasaba abakunzi be ko bakomeza kumuba hafi nkuko bagenda babimugaragariza nawe ko azakora ibishoboka byose agakomeza kubashimisha.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo My Number ya Asinah



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU