Ali Kiba ubwo yarari mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya East African Party aho yashimishije abakunzi be kurwego rwo hejuru hatangiye kujya hanze bamwe mu bahanzi baba bagiye gukorana indirimbo n’uyu muhanzi.

Ali Kiba wishimiwe yanyuzagamo akanabyina



Ali Kiba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kurwego mpuzamahanga uyu muhanzi washimishije abanyarwanda ubwo yitabiraga igitaramo cya East African Party byatumye bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bifuza gukorana nawe indirimbo.

Mu maso ye hari harimo akanyamuneza

Jay Polly ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs naryo ryaririmbye muri iki gitaramo n’umwe mu bahanzi bifuje gukorana indirimbo na Ali Kiba nkuko byatangajwe n’umugore we ndetse akaba ari n’umujyanama we wanajyanye na Ali Kiba mu modoka aho benshi bakekaga ko umugore we yaba agiye kumuca inyuma ariko Jay Polly akabitera utwatsi akavuga ko ntakibazo afite kuko umugore we ntakindi kirenze ari kuganira na Ali Kiba usibye kuba bari gupanga uburyo bakorana indirimbo ndetse n’umugore we akaba yarahise atangaza ati : ”Njye ndi manager (Umujyanama ) wa Jay Polly byari akazi kandi kakozwe neza byakunze, twashakaga collabo kandi twayibonye mu minsi mike murayibona Imana nidufasha.”



Usibye Jay Polly wemeza ko yamaze kuvugana na Ali Kiba aho muminsi mike indirimbo yabo bombi ishobora kuba yageze hanze amakuru agera kuri Touchrwanda akaba yemeza ko n’umuhanzikazi Marina yifuje gukorana indirimbo na Ali Kiba ndetse bakaba baranagiranye ibiganiro kuburyo nta gihindutse mu minsi mike abanyarwanda bazabona indirimbo yabo bombi.

Gukorana na Ali Kiba indirimbo ku bahanzi nyarwanda bikaba byaba ari intambwe ikomeye kuko umuziki nyarwanda waba ukomeje kugera kurwego mpuzamahanga dore ko Ali Kibas ari umuhanzi ufite izina rikomeye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU