Buri muntu wese ku isi usanga afite ubuzima runaka aba yaranyuzemo mu bwana bwe, k’uburyo aramutse abigutekerereje waseka ugatembagara.

Nanubu arumutse ufashe nk’amashusho y’ibintu abana bakora, ushobora kuzayabereka barakuze bagatangara cyane, k’uburyo hariho nabatabasha kwemera ko aribo.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda nabo bagiranye ikiganiro na Isango Tv maze bavuga tumwe mu dutendo bakoze mu bwana bwabo badashobora kwibagirwa.

Gatsinsi Emery uzwi nka Riderman yagize ati:

Twakuze dukunda kujya mu mashyamba, twafataga amatopito tukajya turasa utunyoni mu mashyamba ya Mera Neza, urebye ubwo nibwo buzima twakuriyemo cyane.



Riderman ngo yafataga amatopito akajya turasa utunyoni mu ishyamba
Riderman ngo yafataga amatopito akajya kurasa utunyoni mu ishyamba

Nizzo Kabossi yagize ati:

Nigeze kwiba igiceri cy’ijana(100), Mama arankubita urutoki rurabyimba, ibyo bintu sinshobora kubyibagirwa! Ikindi n’ukuntu nakubagana cyane.

Nizzo Kabossi ngo yigeze kwiba igiceri cy'ijana(100) maze Mama we aramukubita abyimba urutoki
Nizzo Kabossi ngo yigeze kwiba igiceri cy’ijana(100) maze Mama we aramukubita abyimba urutoki

Mico The Best yagize ati:

Nigeze gukora Ikosa ryo kwima ikaramu mwarimu ngo akosore abanyeshuri, yarayinsabye mubwira ko ngo Mama yambujije gutanga ibintu byanjye, Mwarimu yahise ambwira ngo ntuzagire ubugugu wa mwana we.

Mico The Best we ngo yimye mwarimu ikaramu kugira ngo bamukosore
Mico The Best we ngo yimye mwarimu ikaramu kugira ngo bamukosore



Nicki Dimpoz ukina Film akanaririmba yagize ati:

Rimwe Mama yarakaranze intoryi nagiye ku ishuri, ntashye nsanga ibiryo ntibirashya kandi numvaga nshonje, Mama yagiye mu nzu gato maze mpita Mwiba urutoryi, yahise agaruka mbura uko ndumira bitewe n’ubushyuhe bwaryo, ryaranyokeje amaso aratukura.

Nick ngo yibye Urutoryi maze ruramutwika
Nick ngo yibye Urutoryi maze ruramutwika

Benjah wahoze muri TBB yagize ati:

Narindi mu ishuri mfite ubunyobwa, mwarimu arambona arampamagara ngo njye ku kibaho mpita mbushyira mu mufuka w’ishati, ngez imbere arambwira ngo unama, nunyamye burameneka, ishuri ryose riranseka.

Benjah yashyize ubunyobwa mu mufuka w'ishati, maze bamujyana imbere y'ishuri ryose, arunama burameneka
Benjah yashyize ubunyobwa mu mufuka w’ishati, maze bamujyana imbere y’ishuri ryose, arunama burameneka



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU