Umuhanzi w’icyamamare Davido nyuma yaho mu mwaka ushize abahanzi batandukanye bo mu gihugu cya Nigeria bagiye baza mu Rwanda nawe akaba agiye kuza i Kigali gutaramira abanyarwanda. 

 



David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Fall,If,Gobe ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye uyu muhanzi akaba yatangaje agiye kuza i Kigali aho azaba aje gutaramira abanyarwanda.

Mu mashusho magufi uyu muhanzi yashyize hanze, yagaragaye ashishikariza abakunzi be kumwitegura ku itariki 23/03/2018 ngo kuko agomba kubataramira mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.

Davido akaba yaherukaga i Kigali mu mwaka wa 2014 aho yari yatumiwe mu gitaramo cyo Kwibohora muri iki gitaramo akaba yarashimishije abanyarwanda kurwego rwo hejuru.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU