Umunsi w’ejo mu masaha ya ni mugoroba nyuma y’imyitozo ya nyuma yo kuwa mbere tariki ya 15 mutarama 2018 nibwo iyi nkuru yaje kwemezwa n’anyirubwite Mugiraneza Jean Baptiste Migi Ko we na Iranzi basinye amasezerano y’imyaka 2, mu gihe Iranzi Jean Claude we yari yabigize ibanga, ritakiri ibanga.



Umukinnyi mushya w’ ikipe ya APR FC yatangaje ko kudakinishwa neza mu ikipe ya Gor Mahia biri mu byatumye afata icyemezo cyo kwigarukira mu Rwanda anongeraho ko we na Iranzi hari kinini bagiye gufasha abakinnyi basanzwe muri iyi kipe ahanini ku bijyanye no kubaganiriza.

Mugiraneza Jean Baptista Migi wamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC we na Iranzi Jean Claude warumaze iminsi akorera imyitozo muri APR Fc, akaba yabitangaje ubwo yasozaga imyitozo ye ya kabiri muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, imyitozo yabereye ku Kicukiro kuri uyu wa mbere.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru Migi yagize ati: “Gor Mahia yankinishaga nabi bagiye banyuza ku mpande kuri 11 na 7 kandi ntabimeneyereye bityo birangira mfashe icyemezo yo kujya aho numva nishimiye nzajya nkinishwa nkuko mbyifuza. Ni yo mpamvu aka kanya ndi muri APR nk’ikipe nabayemo, nzi neza nagiriyemo ibihe byiza navuga ngo ni nko mu rugo.

Mu byukuri amasezerano nayasinye nkigera hano nubwo bwari bwije narasinye kubera byagombaga kujyanwa muri CAF. Nasinye imyaka ibiri gusa mvuga ko nihagira ikipe yo hanze inshaka bazareka nkagenda”.

Migi yatangaje ko nubwo yasinyiye APR FC bitafunze imiryango yo kuba yasubira hanze y’u Rwanda, ndetse akaba yaranagiranye ibiganiro n’ umutoza w’ikipe ya Singida bari bamenyanye biciye muri Rusheshangoga Michel na we ukinira iyi kipe yo muri Tanzania.



Ati“Urebye Singida yari yanyifuje gusa mbabwira ko narangije gusinyira APR FC ariko batangaza ko umwaka utaha na bwo byashoboka bakaba bavugana n’ikipe yange bikarangira”.

Abajijwe ko nawe abona ko APR FC yasubiye inyuma yagize ati; “Abantu bose bavuga ko APR F yasubiye inyuma ariko biterwa nuko umuntu abyumva. Abakinnyi APR FC ikinisha kuri ubu 90% ni abana bavuye muri Academy. Gusa imyitozo ya mbere na bo nasanze ari abana beza bazi umupira”.

“Icyo nge na Iranzi tugiye gukosora ni ukugerageza kubagira inama tukabumvisha neza ikipe bakinira iyo ari yo n’ibyo bashaka. Tukabasangiza ku bunararibonye. Ni abakinnyi beza, umupira barawuzi ariko wasangaga bari ku rwego rumwe aho ntawagiraga inama undi. Gusa niba duhari tuzaba hafi nk’umubyeyi ufata umwana ukuboko akamubwira iki ni kibi iki ni cyiza”.

Migi yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, kuko APR FC yayikiniye mbere y’uko yerekeza muri AZAM FC, Kiyovu Sports ndetse na La Jeunesse FC

Uretse Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Iranzi Jean Claude, APR FC yanazamuye Byiringiro Lague wakiniraga Intare zo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe andi makuru avuga ko yarangizanyije n’umukinnyi Nshuti Savio wakiniraga As Kigali.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU