Mu buryo busa n’ubutangaje mu gihe gito umujura (igisambo) yafashwe n’ibitotsi asinzirira mu ntebe zaho yari yagiye kwiba bigera naho polisi imuta muri yombi atarakanguka ngo arebe ibiri kumubaho.

Polisi yafashe umujura wasinziriye mu ntebe yaho yaragiye kwiba



Ibi byabereye mu gihugu cy’Ubudage aho umujura yasinziririye mu nzu yari yagiye kwibamo.Uyu mujuru yarundanyije ibyo yibye ubundi yihengeka mu ntebe ngo abe aruhuka birangira asinziriye kugeza banyir’urugo batabaje.

Uyu mujura yaryamye mu ntebe y’umufariso yari mu ruganiriro kugeza bucyeye ba nyiri nzu babyuka basanga aracyasinziriye n’ibyo yari yibye bikirunze aho ngaho yari aryamye bahamagara polisi.

Polisi yo mu gihugu cy’U Budage yatangaje ko uyu mugabo afite imyaka 40 y’amavuko akaba yarinjiye muri iyo nzu agamije kwiba inavuga ko icyamusizirije ari uko yari yakoresheje ibiyobyabwenge.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU