Umuhanzi nyarwanda Ngabo Meddy akomeje kuvugwaho amakuru y’umunyenga w’urukundo yaba arimo n’umukobwa wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ntawamusimbura’, bivugwa ko baba bari mu myiteguro y’ubukwe.

Meddy mu myiteguro y'ubukwe n'inkumi basigaye bakundana



Mu cyumweru gishize nibwo hagaragaye amafoto Meddy ari kumwe n’uyu mukobwa basohokeye i Las Vegas muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse bari mu bihe byiza by’urukundo.Biravugwa ko Meddy amaze iminsi abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa nk’uko byemezwa n’incuti z’aba bombi za hafi. Ndetse banemeza ko Meddy n’uyu mukobwa barimo gutegura gukora ubukwe bakabana mu buryo bwemewe. Gusa ku ruhande rwa Meddy nta kintu na kimwe yari yatangaza kuri aya makuru akomeje kumuvugwaho.

Meddy mu myiteguro y'ubukwe n'inkumi basigaye bakundana

Uyu mukobwa uvugwa ko akundana bikomeye na Meddy niwe wabaye umukinnyi mukuru mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura”, ndetse Kuva iyi videwo yasohoka byakomeje kuvugwa ko aba bombi ibyo bakinaga byavuyemo ukuri. Bose ubu ngo ni Ntawamusimbura.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU