Bidatinze umukinnyi Bogota Labama Kamana wakiniraga ikipe yo muri Uganda izwi nka  Uganda Revenue Authority umwaka ushize agiye kugaruka mu Rwanda.

Bogota Labama Kamana agiye kongera gukina shampiyona y'u Rwanda



Bokota Labama wahoze akinira mu Rwanda mu makipe atandukanye nka Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Musanze FC aho bategereje ibyangombwa bye bishobora kuboneka bitarenze kuri iki Cyumweru.

Bogota Labama agiye kogera gukina muri shampiyona y'uRwanda

Amakuru dukesha umwe mu bayobozi ba Musanze FC ni uko kuri uyu wa Gatanu ubwo iyi kipe yazaga i Kigali aribwo barangije ibiganiro nubwo atifuje kutubwira igihe amasezerano ye azamara n’ibindi biyakubiyemo.

Yagize ati “ Bokota twamaze kumvikana ndetse batubwiye ko ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda bizaba byabonetse bitarenze ku Cyumweru.”

Bokota Labama wavuye mu Rwanda mu 2016 yakiniraga AS Muhanga asinya muri Uganda Revenue Authority, mu cyiciro cya mbere hano yaherukuga kwambara imyenda ya Kiyovu Sports mu 2014.

Bogota Labama Kamana agiye kongera gukina shampiyona y'u Rwanda

Muri shampiyona ishize, Bokota yatsindiye URA ibitego bitanu, umwe mu mikino aheruka gukina yatsinze igitego cy’intsinzi ubwo ikipe ya Police FC ya Uganda ibitego 2-1.



Mu mikino umunani ya shampiyona, Musanze FC yatsinzemo ibitego bine gusa itsindwa bitanu, aho yagenderaga kuri rutahizamu Wai Yeka.

  • Irebere indirimbo COME CLOSER ya D Chriss ft Aime Bluestone

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU