Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyerewe nka Bruce Melody ubwo yarikumwe na bagenzi aribo Mico Thebest na Danny Vumbi bavuze ko abahanzi nyarwanda bose nta buhanga  bahimba himba kugirango babone amaramuko.



Amakuru dukesha urubuga rwa Instagram,yashyizweho na Mico Thebest, agera kuri Touch Rwanda.com avuga ko nyuma yuko aba bahanzi bari bamaze gushyira k’urubuga rwa Insatagram  ubu butumwa bashakaga gutambutsa, ko abafana benshi batangiye kugenda bavuga ibyo bavuze ari ukuri kuko ngo abahanzi b’ubu bose baririmba amafuti.

Ibi ahanini byahise bitera abakunzi b’umuziki nyarwanda kwibaza icyo baba barimo mu gihe abo bashyigikira nabo bigaya, aho wasangaga bamwe bavuga bati: abahanzi bose barapapira cyangwa se mu y’indi mvugo: barafindafinda.

Nyamara n’ubwo aba bahanzi bavuze ibi, byagaragaye ko batakoze ikintu cyiza, kuko byabaye nko kwangiza ishusho y’umuziki muri rusange. Abahanzi nka Mc Tino bagaragaje akababaro kenshi kuko ngo bitari bikwiye ko bapinga abahanzi muri rusange, ko ahubwo niba babona ko badashoboye bari kwivuga ubwabo ariko batavuze ngo abahanzi bose kuko ngo harimo abazi icyo bakora bitari ugupapira.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU