Intambara y’urubyaro rwa Diamond Platnumz yatangiye irwanwa na nyina Sanura wavugaga ko abo yemera ari aba Zari, Hamisa Mobetto aba igicibwa, ariko se w’uyu muhanzi yaje abisubiza rudubi.

Abdul Juma wabyaye Diamond nawe yinjiye mu bibazo by’urukndo n’urubyaro rw’umuhungu we afitanye n’abagore barenze umwe.



Gusa uyu mugabo we aje asa n’uvuguruza ibyo uwahoze ari umugore we Sanura Sandra akora byo gushumbanya abana, aho aha agaciro abana ba zari kuruta uwa Hamisa Mobetto.

Abdul yasabye uwahoze ari umugorewe kumenya ubwenge akareka gutonesha abana ba Zari ngo akandamize uwa Mobetto, ahubwo ngo yakabaye agira inama abo bagore kuko bombi bafitanye abana n’umuhungu wabo.

Hamisa Mobetto, udacana uwaka na nyina wa Diamond
Hamisa Mobetto, udacana uwaka na nyina wa Diamond

Ati “ndasaba mama Esma kumenya ubwenge, ni umubyeyi, umuco we wo kubogamira ku ruhande ahisemo agakomeza guhembera amakimbirane si mwiza kuko arabizi neza ko umwana wa Mobeto nawe ni uwacu, si byiza, we nk’umubyeyi yakabagiriye inama kandi nizeye ko bamwumva ariko ntangazwa n’uko ahitamo kubogamira ku ruhande rwa Zari.”



Diamond Platnumz na Zari Hassan
Diamond Platnumz na Zari Hassan

Uyu mugabo avuga ko aba bagore bombi bafite uburenganzira bungana ndetse ngo bose bashobora kuba abagore ba Diamond kuko idini ya Islam ibyemera.

Gusa asaba aba bagore kureka guhanganira ku mbuga nkoranyambaga kuko we ababazwa n’amaga,bo baterana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU