Ingabire Habibah uherutse guserukira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko byaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe.

Habibah ni umwe mu bakobwa baherutse kuvugisha abantu benshi bitewe n’uburyo yaserukanye umwambaro wa Bikini mu marushanwa ya Supranational kandi usanzwe utavugwaho rumwe mu banyarwanda, dore ko abenshi babifata nko kwica umuco.

Ingabire Habibah aherutse gukorerwa ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko maze asabana n’ababyeyi n’inshuti ze biratinda.

Tidjara Kabendera ni umwe mu bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Habibah, siwe gusa kandi kuko n’inshuti nyinshi z’uyu mukobwa zari zaje kwifatanya nawe nkuko bigaragara mu mafoto










TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU