Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yahaye ibyishimo abanyarwanda maze ibasha gutsinda ikipe y’igihugu ya Equatorial Guinea mu mukino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo(CHAN 2018).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yahaye ibyishimo abanyarwanda maze ibasha gutsinda ikipe y’igihugu ya Equatorial Guinea mu mukino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo(CHAN 2018).

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi, dore ko Igice cya Mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa(0-0), ndetse ku ruhande rw’Amavubi, Nshuti Savio na Bizimana Djihad bari bahawe ikarita z’umuhondo.



Mu gice cya kabiri ahagana ku munota wa 66, Myugariro Manzi Thierry yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino yifashishije umupira wavuye muri koruneri yatewe na Bizimana Djihad akawumutereka ku mutwe we neza maze agahita anyeganyeza inshundura.

Manzi Thierry niwe wagizwe umukinnyi w'umukino
Manzi Thierry niwe wagizwe umukinnyi w’umukino

Amavubi azagaruka mu kibuga muri iyi mikino ya CHAN 2018 kuwa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 bakina n’ikipe y’igihugu ya Libya. Ni umukino u Rwanda rusabwamo Intsinzi(Do Or Die Game) kugira ngo bazahite bagereranya n’ibizaba byavuye mu mukino uzaba wahuje Equatorial Guinea na Nigeria.

11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye, Bizimana, Kayumba, Manzi, Rutanga, Iradukunda (Omborenga 46’), Mukunzi, Niyonzima, Usengimana (Hakizimana 62’), Biramahire, Nshuti (Nshimiyimana 87’).

Equatorial Guinea: M. Eyama, Maye, Atom, Anvene, Nzang, Basilio (Dalin 85’), Eworo (Obama 86’), Eko, Ondo (N. Eyama 70’), Eneme, Oba.




Dore uko imikino y’itsinda C yarangiye:

  • FT: Rwanda 1-0 E. Guinea
  • FT: Nigeria 1-0 Libya


IREBERE HANO INDIRIMBO COME CLOSER YA D CHRISS NA AIME BLUESTONE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU