Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa nyuma wo mu matsinda uyu munsi, aho ikina na Libiya bahatanira umwanya wo kujya muri ¼.

CHAN 2018: Amavubi arakina umukino na Libiya bahatanira kujya muri ¼



Uyu munsi guhera saa tatu zuzuye i masaha yo mu Rwanda, mu gihugu cya Maroc haraza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma yo mu itsinda C rya CHAN, aho Amavubi akina na Libiya, Equatorial Guinea igakina na Nigeria.

Umukino abanyarwanda bategereje ni umukino uza guhuza Amavubi na Libya,muri aya makipe yombi iza gutsinda uyu mukino igomba kuzamuka muri ¼, ariko Amavubi akaba asabwa gusa kunganya uyu mukino agahita abona itike ya ¼.

Umutoza Antoine Hey utoza Amavubi, mbere y’uko bakina na Libiya yatangaje ko biteguye kwitwara neza muri uyu mukino kuko bifuza kuguma muri Maroc kandi bakerekeza muri ¼.

Yagize ati: “Turabizi neza ko Libiya ari ikipe ikomeye kimwe n’andi yose ari hano, ni ikipe ifite umukino ugoye, gusa ntabwo natwe turi ikipe iciriritse na gato, turakina umukino ufunguye ugamije gutsinda kuko dufite amahirwe yo kuguma Tanger.”

Yakomeje agira ati: “Abakinnyi bose bameze neza, nta n’umwe ufite imvune, nta n’umwe ufite ikarita yamubuza gukina, abakinnyi bose uko ari 23 barahari bameze neza kandi biteguye kwitwara neza”



Dore abakinnyi 11 babanza mu kibuga:

Eric Ndayishimiye, Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Ali Niyonzima, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Abeddy

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU