Umukinnyi wo hagati mu kibuga w’ikipe y’igihugu amavubi iri muri Maroc gukina CHAN yagizwe umukinnyi mwiza w’umukino wahuzaga ikipe y’Amavubi na Nigeria, Bizimana Djihad niwe waraye atowe nk’umukinnyi w’umukino mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yaraye inganyijemo na Nigeria.

Djihad yagizwe umukinnyi mwiza w'umukino wahuzaga Nigeria na Amavubi



Ikipe y’igihugu Amavubi iri mu gihugu cya Maroc aho yitabiriye amarushanwa ya Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihungu byabo CHAN. Amavubi ku mugoroba akaba yakinnye umukino wayo wa mbere aho bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Nigeria umukino ukarangira bagabanye inota rimwe n’igice, nta kipe n’imwe ibashije kwegukana amanota atatu.

Nyuma y’umukino, Bizimana Djihad mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Uwimana Clarisse wa Contact FM &TV dukesha iyi nkuru, amubwira ko byari byiza mu mukino kandi ko yizeye ko abakinnyi b’Amavubi baza kumva ko nabo hari ubushobozi bafite kandi ko mu kibuga batari bitaye ku izina Nigeria ifite mu mupira w’amaguru wa Afurika.

Bizimana yagize ati: “Mu by’ukuri nabyakiriye neza kuko wari umukino wanjye wa mbere mu irushanwa, umukino wagenze neza kuri njye n’abakinnyi bagenzi banjye kandi ntekereza ko hari izindi mbaraga bimpa ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye kuba ari njye watoranyijwe. Abakinnyi birabaha akanyabugabo kumva ko umukinnyi w’u Rwanda ariwe wabaye umukinnyi w’umukino.



Bizimana Djihad yakomeje avuga ko kuba Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 atari umusaruro mubi ahubwo ko bivuze ikintu kinini yaba ku ikipe n’Abanyarwanda muri rusange kandi ko hari uko bigomba kubafasha gutegura imikino iri imbere.

Bizimana yagize ati: “Ntekereza yuko umukino twawinjiyemo neza , nta gihunga. Twari tubizi ko Nigeria ari ikipe nziza, ni ikipe ifite izina rikomeye muri Afurika ariko twe iby’izina ntabwo twabirebaga cyane, twashakaga umusaruro wose ushobora kudufasha bitari ugutsinda kandi uyu musaruro uzadufasha mu mikino iri izakurikiraho”.

Bizimana Djihad avuga ko nubwo i Tanger hari ubukonje batamenyereye bagomba kubyakira bagakora akazi bisazwe kandi ko inota rimwe babonye kuri Nigeria ryatumye binjira mu irushanwa mu buryo bwiza cyane.

Djihad yagizwe umukinnyi mwiza w'umukino wahuzaga Nigeria na Amavubi

Umukino wa kabiri mu itsinda C, u Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018 i Tangier mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda bisobanura na Libya kuwa 23 Mutarama 2018. Aha ni bwo Abanyarwanda bazamenya niba Amavubi yakomeza cyangwa yagaruka mu gihugu



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU