Umuhanzi wo muri Active Derek nyuma yo kwitabira amarushanwa y’abanyeshuri bagomba kwiga ku Nyundo kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze kujya ku rutonde rw’abagomba kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.

 



Nyuma yaho ishuri ryigisha umuziki ryabarizwaga ku Nyundo ryimuriwe rikajyanwa i Muhanga ndetse Derek wo muri Active akitabira amarushanwa yabagomba kujya kuryigamo benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’itsinda rya Active nyuma yaho rikomeje kugaragaza imbaraga nke muri muzika ndetse n’umuhanzi Derek ubarizwa muri iri tsinda akaba yamaze kujya ku rutonde rw’abagomba kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.

Active n’itsinda rikunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse bakaba bamaze no kwitabira irushanwa rikomeye hano mu gihugu rya Guma Guma gusa abenshi bakaba bakomeje kwibaza amaherezo yiri tsinda nyuma yaho Derek ubarizwa muri iri tsinda yagiye mu marushanwa y’abahanzi bagomba kujya kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ndetse akaza no kujya ku rutonde rw’abatsindiye kuryigamo.



Nyuma yaho amatsinda y’umuziki mu Rwanda yagiye atandukana aho twavuga itsinda rya TNP ryamaze gutandukana ndetse na Safi Madiba wamaze gutandukana na bagenzi be bo muri Urban Boyz benshi bakaba bakomeje kwibaza niba na Active yaba igiye gutandukana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU