Umuhanzi ukunzwe muri Africa cyane cyane mu bihugu bigize akarere ka Africa y’iburasirazuba(EAC), Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz yasubije abantu bakunze kumusebya n’ abahwihwisa bavuga ko ngo ashobora kuba akorana n’abapfumu.

Diamond ngo arasenga cyane!! Isengesho rya Saa Munani z'ijoro araryubaha cyane
Diamond ngo arasenga cyane!! Isengesho rya Saa Munani z’ijoro araryubaha cyane



Diamond ukunzwe mu ndirimbo nka Waka yakoranye na Rick Ross, Number One, Zilipendwa, Eneka, Marry you, n’izindi nyinshi yasesekaye mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2017, akaba yaje muri Gahunda ze bwite ziganjemo kubonana n’abakunzi be ndetse no kurambagiza inzu azabamo, akanayishyiramo ishami rya Studio ye ya Wassafi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Diamond yasubije ibibazo byinshi byiganjemo nibyo abantu bakunze kwibaza cyane kuri uyu muhanzi, aho twavuga nkibyo gukorana n’imbaraga z’abapfumu, Kubyara abana benshi, Icyo akundira u Rwanda n’ibindi byinshi.

Ubwo yasubizaga abahwihwisa ku bijyanye no kuba akorana n’abapfumu, Diamond yagize ati: “Ayo ni amagambo y’abantu. Njyewe ndi umuntu usenga kandi nagize amahirwe yo gukorana n’abantu bafite ubwenge buhagije. Abo bapfumu ntago bakugeza nk’aho ngeze bibagiwe abana babo, ndumva rero umupfumu adashobora kugukunda kurusha uko akunda umwana we. Icyo nkunda gukora kugira ngo ndusheho gutera imbere ni ugusenga Imana yo mu ijuru ntibagiwe isengesho rya Saa Munani z’ijoro kuko rirafasha cyane.”



Diamond yavuze ko Zari ari umukunzi we atari Umugore we, kandi ngo abamushinja kubyara hanze barabeshya
Diamond yavuze ko Zari ari umukunzi we atari Umugore we, kandi ngo abamushinja kubyara hanze barabeshya

Diamond kandi yakomoje ku makuru avuga ko ngo ashobora kuba yarabyaye abana benshi, aho yavuze ko ngo afite abana batatu yabyaranye n’umukunzi we Zari (Ngo ni umukunzi ntago ari umugore we kuko batarakora ubukwe).

Biteganyijwe ko ngo Diamond Platnumz ari buze kwiyerekana imbere y’abakunzi be baherereye I Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, ndetse akanajya gusura Amasoko anyuranye kugira ngo arebe neza isoko ry’ibicuruzwa bye uko rihagaze.

  • Irebere indirimbo COME CLOSER ya D Chriss ft Aime Bluestone



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU