Diamond Platinumz wari mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aho yari yaje mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kurambagiza inzu yagura mu Rwanda. Gusa hari amakuru ko yaba yarahahuriye n’ikizungerezi bivugwa ko bacuditse muri iyi minsi ari cyo Tunda Sebastian.



Nyuma y’uko Diamond aje mu Rwanda atari kumwe na Zari ndetse akaza no guhamiriza imbere y’abanyamakuru ko abibeshya ko afite umugore atari byo ahubwo Zari ari umukunzi we, ibyatunguye abatari bake dore ko Diamond na Zari bamaze kubyarana 2 kose aho bibarutse umukobwa n’umuhungu, hagaragaye amakuru y’uko yaba yaraherekejwe mu ibanga n’uwitwa Tunda Sebastian bivugwa ko bawubanye neza muri iki gihe.

Ikizungerezi Tunda kuri ubu akaba aharararnye na Diamond Platnumz

Ibyo bimenyetso ni amafoto aba bombi bashyize ku nkuta zabo za Instagram aho basaga n’abasubizanya umwe agira ati: “Rwanda duhure mu kanya gato”. Maze undi nawe agasubiza ati: “Rwanda! ndihano mukundwa”.



Diamond Platnumz akaba akunze kugaragaza cyane ukutumvikana n’umugore we Zari ahanini bigaterwa nuko Diamond yaba aca inyuma umugore we Zari dore ko uko bwije nuko bukeye ariko agenda agira abana benshi batandukanye agenda abyara ahantu hatandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU