Naseeb Abdul Djuma wamamaye ku izina rya {Diamond Platnumz} yatangaje impamvu nyamukuru asigaye atangaza ko akunda igihugu cy’u Rwanda kurusha ibindi byose byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba(EAC).

Diamond ni umuhanzi w’umunyagikundiro umaze kubaka ibibanza mu mitima y’abatagira ingano yifashishije indirimbo ze nka Zilipendwa, Number One, Waka, Eneka, Marry You n’izindi nyinshi.

Diamond ngo arasenga cyane!! Isengesho rya Saa Munani z'ijoro araryubaha cyane
Diamond amaze gufata bugwate imitima ya benshi muri Africa



Mu minsi ishize, uyu muyobozi wa Wassafi Records yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine(4) mu gihugu cy’u Rwanda, aho yakoze ibikorwa byinshi birimo nko gufasha abana babana n’ubumuga bwo kutabona bo muri Jordan Foundation, Kwamamaza ubunyobwa n’imibavu ye, Kurambagiza inzu azagura i Kigali, ndetse no gusangira n’abahanzi nyarwanda.

Diamond kandi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, maze abazwa ibibazo binyuranye birimo no gusobanura impamvu asigaye atangaza cyane ko akunda igihugu cy’u Rwanda kurusha ibindi byose byo muri aka karere.

Asubiza iki kibazo, Diamond Platnumz yagize ati “Njyewe Nkunda u Rwanda cyane pee, Abanyarwanda barankunda kandi bashyigikira umuziki wanjye, U Rwanda n’igihugu gifite isuku n’umutekano, si ibyo gusa kandi kuko bafite abayobozi beza kandi bashoboye, ibi byatumye nkunda u Rwanda mpitamo gukora uko nshoboye kugira ngo ndemere akazi urubyiruko rutagafite{Aha ngo azifashisha urubyiruko ruri mu bushomeri kugira ngo rumucururize ubunyobwa bwe}, Si ibyo gusa kandi Diamond yavuze ko urukundo rw’abanyarwanda rugiye gutuma afungura ishami rya Wassafi Record mu gihugu cy’u Rwanda.”

Diamond ati "U Rwanda n'igihugu gifite umutekano n'isuku, ndetse n'abanyarwanda barankunda cyane"
Diamond ati “U Rwanda n’igihugu gifite umutekano n’isuku, ndetse n’abanyarwanda barankunda cyane”






TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU