Umutoza wa Rayon Sports Olivier Karekezi yatangaje byinshi mu biri kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sports bijyanye n’abakinnyi bashya bari mu igeragezwa ndetse nabo yumva agomba kurekura nakajya gushaka ayandi makipe.



Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko kumunsi wejo kuwa kane aribwo umukinnyi Chabalala azagera i Kigali aho azaba aje kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba atangaza ko ibiganiro nibigenda neza nta kabuza uyu mukinnyi agomba guhita akinira ikipe ya Rayon Sports.

Kumunsi wejo akaba aribwo ikipe ya Rayon Sports yishyuye amadorari ibihumbi icumi mu ikipe ya DCMP kugirango imuhereze ibaruwa imwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports ndetse DCMP ikaba yamaze gutanga iyo baruwa kuri ubu Diarra akaba ari umukinyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.

Diarra yamaze kubona ibaruwa imwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports

Ku kibazo cya Dominique Savio yamaze gusesa amasezerano n’ikipe ya AS Kigali Karekezi Olivier akaba yatangaje ko mbere yuko Savio ajya muri CHAN yabanje kuvugana na perezida wa Rayon Sports Muvunyi kandi ibiganiro bikaba byaragenze neza akaba yizeye ko Savio azakinira ikipe ya Rayon Sports.

Savio numwe mu bakinnyi bategerejwe mu ikipe ya Rayon Sports

Mu bakinnyi bari mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports barimo Abakongomani bane,Umugande ndetse n’umunyazambiya umutoza Olivier Karekezi yatangaje ko aba bakinnyi bose akibagerageza gusa akaba yaramaze gushimamo babiri aribo Bokungu ndetse na Bertrand ndetse atangaza ko Tidiane Kone atagomba gukomezanya n’ikipe ya Rayon Sports agomba kumurekura akajya kwishakira iyindi kipe.



Bokungu numwe mu bakinnyi bishimiwe n’umutoza Olivier Karekezi

Karekezi Olivier akaba yavuze ku bandi bakinnyi bari gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports barimo murumuna wa Eric Rutanga witwa Sudi,Cyprien,murumuna wa Djabel witwa Tidjan,Jamal ndetse n’umwana w’imyaka 15 w’umunyazamu Karekezi yemeza ko ari umuhanga cyane aba bose bakaba bakiri mu igeragezwa gusa akaba yatangaje ko yamaze gusinyisha murumuna wa Djabel witwa Tidjan imyaka itanu bitewe n’ubuhanga uyu mukinnyi afite.

Tumushime Ally Tidjan ‘Murumuna wa Djabel’ yamaze gusinya imyaka itanu mu ikipe ya Rayon Sports

Karekezi akaba yanyomoje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko agomba kurekura umukinnyi Mugisha Gilbert akajya mu Magaju kugira ngo abone umukinnyi Tchabalala yatangaje ko bitashoboka ko arekura Gilbert kuko ari umukinnyi nawe yumva ko agikeneye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU