Mu buzima bwa ki muntu biba byiza iyo habayeho kumenyana byimazeyo maze bigatuma umwe yiyumvamo undi kuko yumva ko hari icyo amubikiye nkamwe mu mabanga ye aba yaragiye amubitsa. 

Uyumunsi rero bakunzi ba Touch Rwanda.com, twabateguriye amwe mu magambo y’ibibazo wagakwiye kuzajya ubaza uwo mwitegura kuzabana kugirango urusheho kumenya byinshi kuri we.



Ibi rero ni bimwe mu bibazo by’ibanze wagakwiye kuzajya ubaza uwo mwitegura kubana.

  1. Ese ni gute ufata urukundo rwacu twembi?

amwe mu magambo yo kuganiriza uwo mwitegura kurushinga

Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

2. Ese niba ujya uzigama niiki gituma uzigama amafaranga?

amwe mu magambo yo kuganiriza uwo mwitegura kurushinga

Ibi bizagufasha kumenya agaciro umukunzi wawe aha amafaranga, icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzateza imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

3. Ibibazo ku bijyanye n’imyemerere n’iyobokamana byanyu.

amwe mu magambo yo kuganiriza uwo mwitegura kurushinga

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

4. Ni hehe wumva wakwizihiriza iminsi mikuru?

Ntuzamubaze gutya bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

5. Wumva twazabyara abana bangahe ?

amwe mu magambo yo kuganiriza uwo mwitegura kurushinga

Iki ni kimwe mu bibazo by’ingenzi kuko bizagufasha kumenya niba uwo muzabana yifuza kuzabyara abana kandi bizagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.

6. Iyo urakaye ni iki kigufasha kugabanya uburakari ukongera gutuza?

Iki nacyo ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Aha ushaka ikintu cyatuma agaruka muri mood igihe ababaye kandi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

7. Ubana ute n’umuryango wawe?

amwe mu magambo yo kuganiriza uwo mwitegura kurushinga

Aha naho ushobora kubaza umukunzi wawe uko abana na mama we ndetse na bashiki be bizagufasha kumenya uko witwara kuri bashiki be ndetse na mama we. Iyo umaze kumva uko babana bituma umenya niba nawe azajya agufata neza cyangwa niba akenshi atazajya akwitaho.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU