1. Joriji yakundaga umukobwa byo gupfa gusa akagira ubwoba bwo kubimubwira. Nuko ijoro rimwe yikuramo iby’ubwoba amwandikira ka message ati: Mutoni, sinkishoboye kubiguhisha kuko no gusara ngiye gusara kubera kugutekereza…none nashakaga ku kubwira ko ngukunda kandi ntabaho ntagufite…Mbabarira unsubize uko ubyumva….?! Nyuma y’amasagonda macye yakira ubutumwa bugufi(message) kuri telephone ye. Maze kubera ubwoba yanga kubusoma iryo joro yigira inama yo kuzabusoma mu gitondo abyutse ameze neza mu mutwe. Nuko araryama.. Mu gitondo abyutse asenga Imana ngo message ize kuba irimo inkuru nziza, maze arabyuka ajya douche..arangije koga arambara ubundi arabanza anywa icyayi mbere yo kubusoma….byose abirangije afata telephone na matsiko menshi ngo asome ya message… Dore uko Message yavugaga: Mukiriya mwiza ayo mufitemo ntahagije. shyiramo ama unite ubundi ubone kohereza ubutumwa bwawe.




Umugabo: Waretse Tugashyigiranwa?

Umugore: Ufite Inzu I Kigali?

Umugabo: Hoya

Umugore: Ufite Imodoka ya Carina?

Umugabo: Hoya

Umugore: Uhembwa angahe ku kwezi?

Umugabo: Ntayo Gusa….

Umugore: Gusa iki?? Ceceka ahongaho, Mbumbure amaso nabuze isura yawe imbere yanjye kuko ntago nshobora kukwemerera ko Unsaba

Umugabo: Nyamara ushaka wanyumva kuko Inzu zanjye nyinshi ziba I New York na London, Iyo naje I Kigali mba muri Hoteli, Ntago Mfite Carina ahubwo Mfite Lamborghini 2 na Ferrarri imwe, Ntago Mpembwa, ahubwo Ndahemba kuko mfite inganda eshanu.

Umugore: Icyo nicyo cyatumye nkubwira ngo igendere, kuko ntago ukwiye kunsaba ahubwo njyewe ndaza iwawe kukwisabira.

IREBERE INDIRIMBO COME CLOSER YA D CHRISS NA AIME BLUESTONE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU