Umukobwa w’isugi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere usanga yibaza ibibazo byinshi biniganjemo impungenge nyishi. Aba afite ubwoba bwo kuyikora kuko aba aziko ari bukomereke, tutibagiwe ndetse n’izindi ngaruka ziterwa no kuba atamenyereye ibintu byo gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa akaba anibaza ibyishimo ari bukure muri icyo gikorwa.

Unhappy Couple On Bed



Ibi ni bimwe mu bibazo biba bimukomereye aba yibaza

1.Nzakomereka(nzababara)?

Umukobwa w’isugi ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ye ya mbere ukunze gusanga agira impungenge zishingiye ku kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari bubabare. Ibi biterwa n’uko benshi baba barumvise iby’uko iyo ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere agahu kaba gatwikiriye inda ibyara kazwi nka hymen kangirika bitewe n’uko igitsina gabo ariho cyinjirira maze akaba yakomereka. Ikindi kibatera impungenge ni ahaba hari bunyure igitsina cy’umugabo cyangwa umusore haba hatari bwaguke bikaba byatuma aza kubabara.

2.Nzamubwira ko ndi isugi ?

umukobwa w’isugi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina yibaza ku kijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina. Abahanga bo muri kaminuza ya Michigani muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.itanga inama zivuga ko mu gihe uri isugi ugomba kubwira uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina ko utazobereye ibyo gukora imibonano mpuzabitsina

3.Ese hazabaho gutegurana?

umukobwa w’isugi kenshi aba yibaza niba muza kubanza mugategurana. Ubu ni uburyo bwiza bwo kwinjizanya mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Abahanga bo rero batugira inama y’uko mu gihe ari ubwa mbere ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ni byiza kugenza ibintu buhoro buhoro mukabanza gutegurana nyuma mukaza kwinjira mu gikorwa nyirizina.

4.Ese nzabonamo ibyishimo bihagije?

umukobwa w’isugi ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ukunze gusanga yibaza niba ari bugere ku byishimo yifuza. Ibi rero bisaba ko uwo bari buze kubikorana aza kuba abizi kugirango amufashe mu buryo bwiza. Ku bimenya ntibivuze kubimubwira mu mvugo yeruye aho ahita abyumva ahubwo ni ukumubwira ko utazobereye ibyo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira ngo na we agire icyo yongera cyaza kugufasha kandi akwakire uko uri nibiba ngombwa agire n’ibyo akwigisha. Menya ko izi mpungenge zidakwiye kuguca intege ahubwo byose iyo ubiganirije n’uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina bituma ubona ibyishimo ku kigero wifuzaga.



5.Ese ni ugukoresha agakingirizo?

abakobwa benshi usanga bafite ubwoba mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro yabo ya mbere. Ibi bigaterwa no kuba aba aribwo bwa mbere babikoze.Hari n’abumva batifuza kugakoresha kuko baba bafite ubwoba bw’uko batari buryoherwe uko babyifuza. Ariko Ibyiza wagakwiye kugakoresha kugira ngo wirinde kuba wakwandura indwara zitandutandukanye utateganyaga.

6.Ni igiki gikurikiraho nyuma ko numva binteye ubwoba?

umuhanga wo muri kaminuza ya Michigani witwa Lebman yavuze ko nk’uko undi wese ugiye gukora ikintu bwa mbere agira ubwoba yavuze ko ariko bigendekera umukobwa w’isugi ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere. Kugira ubwoba ntibyabura ahubwo icy’ingenzi ni ukumenya ko nyuma y’ibyo byose uba ugiye gushira ubwoba, bitewe n’uwo muba mugiye gukorana iyo mibonano mpuzabitsina.Ukumva ko n’ubwo uba ufite ubwoba ariko ugomba kwizera ko imibonano mpuzabitsina ishimisha ikabamo ubushake no kunezezanya

Gukora imibonano mpuzabitsina kumuntu wari isugi biragorana cyane kubyinjiramo neza, gusa uba ugomba kubikora wabyiteguye neza. Ikindi ukikuramo ubwoba ubwo ari bwo bwose kugira ngo uze kubasha kuryoherwa n’icyo gikorwa.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU