Ko uri umukobwa mwiza ubura iki ngo ubone umusore mwiza mukundana? Iki ni ikibazo buri mukobwa mwiza wese ahura nacyo. Ese waba warigeze wibaza impamvu abasore cyangwa abagabo badashaka cyane gukundana n’abakobwa beza? Touchrwanda twabigucukumburiye.



1. Abasore bamwe batinya abakobwa beza

Hari abasore babona umukobwa mwiza bagahita bumva ko Atari mu rwego rwabo bigatuma badashobora kumwegera ngo bamuterete. Ikindi ni uko kubera ko aba arebwa n’abantu benshi usanga abasore bibwira ko uwo mukobwa yaba yiyemera cyangwa se yirata.

2. Gutinya amarushanwa

Hari abatekereza ko gukundana cyangwa kubana n’umugore w’uburanga bituma umuntu ahora mu marushanwa adashira kuko abagabo bose baba bifuza kumutereta n’ubwo yaba yubatse. Bityo guhora arebuza uwo bavuga, ibyo bavugana n’ibindi abagabo benshi bakaba bahitamo kubigendera kure.

3. Umugore mwiza arahenda

Hari abagabo batekereza ko gutunga umugore mwiza bihenze. Gusa uko byagenda kose umugabo aba agomba kwibuka ko umugore Atari igikoresho agura akagikoresha uko ashaka yagihaga akakijugunya. Abagore nabo bagira amarangamutima kandi barakunda. Nta mpamvu yo kwitinya rero.




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU