Umunyempano Edward Christopher Sheeran wamamaye mu muziki nka Ed Sheeran yagaragaje umukunzi we bamaze igihe bakundana, ndetse biravugwa ko ariwe uzamubera umufasha w’ibihe byose.

Ed Sheeran w’imyaka 26 yamamaye mu ndirimbo nka Perfect, Shape Of You,  Thinking Out Loud n’izindi nyinshi, ndetse akaba azwiho kwandikira abahanzi bakomeye ku isi nka Beyonce, Anne Marie, n’abandi batandukanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ed Sheeran yashyizeho ifoto arimo gusoma ku itama ry’umukunzi we Cherry Seaborn maze yandikaho amagambo yuje imitoma ihebuje agaragaza ibyishimo afite nyuma yo kongera kubyutsa urukundo n’umukunzi we.



Ed Sheeran yagize ati “Nongeye kubona umukunzi wanjye mbere yuko umwaka utangira, turishimye cyane ndetse turi no mu rukundo.”

Cut couple: Ed Sheeran has revealed he got engaged to girlfriend Cherry Seaborn last year. The 26-year-old singer made the announcement in a sweet Instagram post on Friday 
Ed Sheeran yongeye kubyutsa urukundo rwe na Cherry

Aba bombi bahuriye mu ishuri ryisumbuye rya Thomas Mills High School riherereye i Framlingham ho muri Suffolk, barakundana kugeza mu mwaka wa 2015, aho Cherry yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya Duke iherereye Durham ho mu majyaruguru ya Carolina, kuva icyo gihe ntago bongeye kugaragaza iby’urukundo rwabo gusa mbere yuko 2018 itangira bahisemo kongera kubyutsa urukundo rwabo.

Ed Sheeran na Cherry bakundanye kuva kera
Ed Sheeran na Cherry bakundanye kuva kera



Meant to be: The Grammy winning-artist revealed last year that he'd finally had the chance to fall in love after taking a break from music
Mu mwaka wa 2015, nibwo babaye nk’abahagarika urukundo rwabo
Longt erm love: Ed began dating the consultant - a keen hockey player who competed in British University Championships - in 2015, when she was working on Wall Street
Ed Sheeran yatangaje ko yongeye kugwa mu nyanja y’urukundo na Cherry



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU