Umunsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2018 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Reyon sports iripima n’ikipe ya Etincelles FC mu mukino wa gishuti uzayifasha kwitegura igikombe cy’Intwari no ku murika abakinnyi bashya Rayon sports yaguze.

Etincelles Fc irafasha Rayon Sports kumurika abakinnyi bashya yaguze



Rayon sports igiye gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Etincelles FC umukino uzabera i Nyamirambo kuri Stade Regionale  kuwa gatatu teriki ya 17 mutarama 2018  saa 18h.kuri uwo mukino wa gishuti na  Etincelles FC  Rayon izerekana ku mugaragaro abakinnyi babiri bashya yasinyishije bazayikinira.

Etincelles FC igiye gukina na Rayon sports umukino wa gicuti

Kuva tariki 23 Mutarama kugera tariki 1 Gashyantare2018 amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ ishize azakina irushanwa ry’Intwari ryateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’Ishimwe.

Mbere yo gukina iki gikombe umutoza Olivier Karekezi utoza Rayon sports n’ubuyobozi bw’iyi kipe bateguye umukino wa gicuti uzabahuza na Etincelles FC imwe mu makipe yabatsinze mu mikino ya shampiyona. Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa 18h kuri stade regional ya Kigali.

Umutoza Karekezi Olivier yavuze ko ari umukino uzamufasha kumenyereza abakinnyi bashya no kugerageza abari mu igeragezwa.

Yagize ati; “Njye n’abo dukorana dufite akazi katoroshye ko kubaka ikipe izahesha ishema u Rwanda mu marushanwa ya CAF ikanakomeza kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu. Hari abakinnyi batatu twamaze gusinyisha hari n’abandi tukigerageza. Ni umukino wa gicuti twateguye ngo udufashe kubapima neza kuko imyitozo ntabwo iba ihagije ku mukinnyi. Nyuma tuzinjira mu gikombe cy’Intwari kandi nkeka bizatuma tugera muri Gashyantare turi ku rwego rwiza.”

Uyu mukino byitezwe ko uzakoreshwa mu kumurika ku mugaragaro abakinnyi batatu Rayon sports yasinyishije; Yassin Mugume w’umunya-Uganda, Shaban Hussein Tchabalala w’Umurundi, na rutahizamu w’umunya-Cameroun Christ Mbondi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU