Umuhanzi Ganza wari umaze igihe kinini nta bihangano ashyira hanze ahubwo agenda yandikira abahanzi batandukanye hano mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ikomeje kugenda ikundwa n’abatari bake.



Ganza wamenyeksnye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Cana Radiyo,Mabuja,Nzaza,Biransetsa ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye nyuma y’igihe kinini adashyira hanze ibihangano bye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise Bimbwire iyi ndirimbo ikaba ikomeje gukundwa n’abatari bake.

Nkuko Ganza yabitangarije Touchrwanda akaba yadutangarije ko yaramaze iminsi ari kwiga uburyo yakoramo muzika ye ikabasha kugera kurwego we yifuza bitandukanye nibyo yakoraga mbere gusa ngo nubwo atashyiraga hanze ibihangano ngo ntago yari yaragiye kure ya muzika dore ko ngo yafashaga abahanzi akabandikira indirimbo.



Ganza usibye kuba benshi bemeza ko uyu muhanzi ari umuhanga bitewe n’ijwi rye ndetse namagambo agaragara mu ndirimbo aba yanditse gusa abenshi bakaba bibaza impamvu uyu muhanzi adatera imbere ngo agere ku rundi rwego ndetse uyu muhanzi akaba afite umwihariko wo kwandikira abandi bahanzi indirimbo dore ko ari nawe wanditse indirimbo yakunzwe cyane ya Yverry yitwa Nkuko Njya Mbirota.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Ganza yise Bimbwire



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU