Georgina Walker, umugore ukomoka muri Australia kandi uzwiho kuvuga ibintu bikabaho, yagize ibyo atangaza ku bintu bishobora kuzabaho muri uyu mwaka, cyane cyane kuri Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump, ku cyamamare Jay-z ndetse no ku gikomangoma cyo mu gihugu cy’Ubwongereza Prince William.

Georgina Walker yavuze ko uyu mwaka 2018 uzaba ari mubi kuri kuri Donald Trump


Georgina Walker yavuze ko uyu mwaka wa 2018 uzaba ari umwaka mubi kuri Perezida Donald Trump kuko muri uyu mwaka FBI izashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ryo kuba Ubusurusiya bwaba bwarivanze mu matora yo muri 2016, amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, ibi bikaba byarahesheje intsinzi Donald Trump.

Georgina yakomeje kandi agira ati: “Ndabona ukweguzwa, ndabona amapingu ku maguru, ndabona igicucucucu cya Bill Clinton kuri we (Donald Trump)”

Yunzemo ati: “Ndabona igicucu cy’ umukara hejuru ya White house…ndakeka ari umwaka ukomeye”

Uyu mugore Georgina kandi yagize icyo avuga ku bizaba ku bikomangoma Prince William na Kate, aho yatangaje ko bazabyara umwana wa gatatu w’ umukobwa bakamwita Victoria.

Igikomangoma William na Kate n’ abana babo babiri
Igikomangoma William na Kate n’ abana babo babiri


Georgina Walker yongeyeho ko Jay-z na Beyoncé bazakomeza kubana nk’ umugore n’ umugabo n’ubwo kuri ubu umubano wabo utari uhagaze neza, wagiye uvugwamo gucana inyuma.

Jay-z na Beyonce ngo ntibazatandukana muri uyu mwaka nubwo bavugwaho gucana inyuma
Jay-z na Beyonce ngo ntibazatandukana muri uyu mwaka nubwo bavugwaho gucana inyuma

Tubibutse ko uyu Georgina Walker yigeze kuvuga ko William na Kate bazabyara umwaka w’ umukobwa nyuma bikaza kuba byo.


Georgina Walker
Georgina Walker

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU