Mu karere ka Gicumbi ururimi rw’igikiga rukomeje kuba imbogamizi mu mitsindire y’abana cyane cyane mu bizamini bya leta .



Amakuru ducyesha  KT radio avuga ko ururimi rw’ikinyarwanda rukomeje gutsinda abana benshi mu karere ka Gicumbi, bityo bigatera isura mbi ku burezi nyarwanda kandi ngo bagakwiye kumenya urwiwabo.

Ibi byateye kwibaza ubuyobozi bwa REB(Rwanda Education Board) ishinzwe uburezi mu gihugu, niba aka karere katajya gashishikariza abana gukunda uririmi rw’ikinyarwanda, kuko ngo usanga no mu duce aba bana batuyemo baba bivugira igikiga gusa.

Umwe mu barimu bigisha muri ako gace yatangarije KT radio ko usanga ururimi rw’ikinyarwanda rugora abo bana cyane cyane iyo bageze mu kwiga ibihekane ndetse no mu mu bijyanye no mu misomere yabo bityo ugasanga badatsinze neza uko bikwiye ibizamini bya leta .

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo busobanura ko icyo kibazo bakizi, ndetse ko batangiye no gushaka uburyo bakivugutira umuti .



Ubuyobozi bw’aka karere bwasobanuye ko bwatangiye gukwirakwiza inzu z’amasomero kubigo by’amashuri atandukanye kugirango abana basome ndetse barusheho kugukunda no gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Twababwira ko akarere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21 muriyo hakaba harimo niyegerange n’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU