Abahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, Niyonsenga Eric uzwi nka Niyorick na Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam beretswe urukundo rudasanzwe n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi, ahitwa Shangasha.

Niyorick na Eesam ni abahanzi bakomeje kubaka ibibanza mu mitima ya benshi babinyujije mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, Aho Twavuga nka “Urutoki, Sinzarekera, Uramfite, Byemere” za Niyorick na “Ubuziraherezo, Si Ayabo, Make me Superstar, Ntacyo Nguhisha” za Eesam.

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2017, Niyorick na Eesam bakoreye igitaramo mu karere ka Gicumbi ahitwa Shangasha, berekwa urukundo rudasanzwe n’abatuye muri aka gace.

Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya Saa kumi nimwe z’umugoroba, kikaba cyaratangijwe n’abahanzi bo muri aka gace, aho bagendaga berekana impano zabo.

Niyorick wari umuhanzi nyamukuru muri iki gitaramo yahise ahabwa Insakazamajwi kugira ngo ataramire abakunzi, akiririmba Agace gato k’Indirimbo Urutoki, abantu bahise binaga ibicu batangira gusimbika banabyina.

Uyu munyempano yakurikijeho indirimbo ze zikunzwe nka Byemere, Uramfite, Sinzarekera ndetse anahamagara Eesam kugira ngo bafatanye gushimisha abaturage b’I Shangasha.

Abantu benshi bashungereye imodoka yajemo abahanzi, bayibuza kugenda
Abantu benshi bashungereye imodoka yajemo abahanzi, bayibuza kugenda
Aba nibo bayoboye ibirori
Aba nibo bayoboye ibirori
Producer Evydecks yahise ahura n'abakunzi be bamusaba kwifotoranya
Producer Evydecks yahise ahura n’abakunzi be bamusaba kwifotoranya
Abana bari baje kwihera ijisho abahanzi bo muri Touch Entertainment
Abana bari baje kwihera ijisho abahanzi bo muri Touch Entertainment

Niyorick yashimishije abaturage b'i Shangasha
Niyorick yashimishije abaturage b’i Shangasha
N'abafite ubumuga, Niyorick yarababyinishije
N’abafite ubumuga, Niyorick yarababyinishije
Abaturage bari bishimye mu buryo budasanzwe
Abaturage bari bishimye mu buryo budasanzwe
Bose bari bafite amatsiko yo kureba uyu muhanzi
Bose bari bafite amatsiko yo kureba uyu muhanzi

Ibyishimo byari byose mu baturage
Ibyishimo byari byose mu baturage
Niyorick yamamaye mu ndirimbo nka Urutoki
Niyorick yamamaye mu ndirimbo nka Urutoki
Yarabyinnye biratinda
Yarabyinnye biratinda
Urutoki, Uramfite, Sinzarekera zirakunzwe cyane i Gicumbi
Urutoki, Uramfite, Sinzarekera zirakunzwe cyane i Gicumbi
Abahanzi bo muri Shangasha nabo berekanye impano zabo
Abahanzi bo muri Shangasha nabo berekanye impano zabo
Nyuma y'igitaramo, Abantu batangiye kwifotoreza kuri Eesam
Nyuma y’igitaramo, Abantu batangiye kwifotoreza kuri Eesam
Niyorick na Eesam beretswe urukundo rudasanzwe n'abaturage b'i Shangasha
Niyorick na Eesam beretswe urukundo rudasanzwe n’abaturage b’i Shangasha
Umuririmbyi Charles ni umwe mu bari baherekeje Niyorick
Umuririmbyi Charles ni umwe mu bari baherekeje Niyorick
Uyu musore yerekanye ko ashyigikiye Niyorick 100%
Uyu musore yerekanye ko ashyigikiye Niyorick 100%

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU