Ngabo Jobert Medard uzwi ku izina rya Meddy biravugwa ko ari mu rukundo n’umukobwa wo muri Ethiopia unagaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa “Ntawamusimbura.”

Meddy ni umuhanzi nyarwanda w’igikundiro uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba amaze kwigarurira ya benshi abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka Slowly, Burinde Bucya, Ntawamusimbura, Got It yakoranye na Safi na Everything yakoranye na Uncle Austin ubwo aheruka mu Rwanda mu mezi yashize.

Mu minsi ishize nibwo Meddy yashyize kuri Instagram ye amashusho y’uyu mukobwa arimo kwinjira mu modoka, icyo gihe abantu benshi bacitse ururondogoro nawe biramurenga ahita afata umwanzuro wo kuyasibaho burundu.

Kuri ubu hongeye kugaragara ikindi kimenyetso simusiga gishimangira ko Meddy n’umunya Ethiopia kazi witwa Mehfira bari mu buryohe bw’urukundo.



Meddy na Mehfira batangiye umwaka bari kumwe
Meddy na Mehfira batangiye umwaka bari kumwe
Meddy aherutse gushyira hanze amashusho y'uyu mukobwa, gusa yahise ayasiba igitaraganya
Meddy aherutse gushyira hanze amashusho y’uyu mukobwa, gusa yahise ayasiba igitaraganya



Ubwo isi yose yizihizaga umwaka mushya wa 2018, Meddy yagaragaye ari kumwe na Mehfira n’abandi bantu b’inshuti zabo, ubona ko ibyishimo ari byose hagati ya buri umwe.

Kuri ayo mafoto, Meddy na Mehfira bari begeranye cyane barimo guseka, ibi bikaba byatumye buri umwe wese wabonye aya mafoto ashimangira ko uyu ariwe mukobwa Meddy aherutse kuvuga ko arimo gutereta.

Ubwo yashimangira ko hari inkumi arimo gutereta, Meddy yagize ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda. Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make.”

Meddy aherutse gutangaza ko arimo gutereta umukobwa utari umunyarwandakazi
Meddy aherutse gutangaza ko arimo gutereta umukobwa utari umunyarwandakazi
Uyu mukobwa uri mu rukundo na Meddy yagaragaye mu mashusho ya Ntawamusimbura
Uyu mukobwa uri mu rukundo na Meddy yagaragaye mu mashusho ya Ntawamusimbura



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU