Kuri ubu hagiye hanze bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Shaddy Boo ari mu cyumba kimeze neza nkicyo Diamond Platnumz yararimo ubwo yarari i Kigali muri Hotel yaracumbitsemo.



Diamond yinjiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali afite ubunyobwa yashyize ku isoko yahaye izina rya ‘Diamond Karanga’,aho yabaga ari hose yatangaga ubunyobwa ku buntu ari nako abwamamaza.Yanakoze uko ashoboye yamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyo kimwe na Shaddy Boo wamufashije kwamamaza ibicuruzwa bye.

Aha yashyizeho video abyina indirimbo ya Diamond Platnumz yakirizwa ibitutsi

Diamond Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba ibyo kubyara abana benshi hanze no gushwana n’umugore we Zari byaba bitagira ingaruka zitari nziza ku muziki we,Diamond asubiza agira ati :” Reka nkosoreho gato , oya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari. Ikindi simfite abana benshi ni 3 gusa, Dilan, Tiffah na Nilan kandi Imana yaravuze ngo tubyare twuzure isi kandi nkunda abana, ibyo kuvuga ngo byanyicira akazi, umunyabigwi Bob Marley yabyaye abana benshi ariko ntibyamubujije gukomeza kwitwa umunyabigwi.”

Icyumba Diamond yifotorejemo gisa neza nicyo Shaddy boo yifotorejemo



Amafoto n’amashusho agaragaza icyumba Diamond yarimo afite ubusashi bwuzuye ubunyobwa asa neza n’aho Shaddy Boo yifotoreje(icyumba) nawe yerekana ibyo bicuruzwa bya Diamond bivugwa ko bigeze gucudika.Ku rukuta rwa instagram Shadyboo yabanje gushyiraho amashusho magufi agaragaza ubunyobwa bwa Diamond buzwi nka ’Diamond Karanga’ mu cyumba kimwe n’uyu muhanzi ndetse nyuma uyu muhanzi aza kubonwa basohotse benshi bakaba batangiye gutekereza y’uko aba bombi baba barahuye hashingiwe kuri aya mashusho magufi agaragaza icyumba gisa neza n’icyo Diamond Platnumz yari arimo.

Gafotozi wa Diamond witwa Lukamba yerekanye amwe mu mafoto y’icyumba asa neza naho Shaddy Boo yarari

Umubano wa Shaddy Boo na Diamond watangiriye i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party,Binavugwa ko bwo Diamond yari Nyamata muri 2016 mu gitaramo nabwo aba bombi baganiriye ariko batisanzuye bitewe n’umwanya.

Shaddy boo icyumba yararimo gisa neza naho Diamond yarari

Shadia yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh nyuma baza gutadukana babyaranye abana babiri, aherutse kuvugira kuri imwe mu ma televiziyo ya hano mu Rwanda ko ‘kwiyambika ubusa bimwinjiriza amafaranga naho abamuvuga ngo ni abaturage batazi aho Isi igeze’.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo, Shaddy Boo yagiye yifashishwa mu mashusho y’indirimbo, ndetse amenyekana cyane ku mafoto adasanzwe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga




TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU