Iyi modoka izajya ku isoko mu mwaka utaha wa 2019, irimo gutunganywa na Byton izaba ikoranywe ikoranabuhanga rihanitse kuburyo izajya ibasha gutekerereza nyirayo, ikamumenya ndetse ikaba yabasha no kurinda ubuzima bwe.



Iyi modoka yakozwe n’uruganda rwa Byton ruyobowe n’abahoze bayobora inganda z’imodoka zikomeye ku isi harimo Tesla, BMW ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Google na Apple, yatewe inkunga isaga miliyoni 200 z’amadolari ikazashyirwa ku isoko muri 2019 mu Bushinwa ndetse na 2020 mu Burayi na Amerika.



“Izaba ari imodoka ikomeye ku isoko muri 2019” nk’uko byatangajwe na Carsten Breitfeld, umuyobozi mukuru wa Byton wahoze ayobora BMW mu gikorwa cya mbere cyo kwerekana iyi modoka imbere y’itangazamakuru byabereye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi modoka izaba ifite ikoranabuhanga rihanitse ku buryo izajya ibasha kumenya nyirayo cyangwa undi muntu wese uyegereye (reconnaissance faciale) ndetse na internet ya 5G ndetse n’indi mikorere idasanzwe izaba ikomora ku bwenge bushingiye ku ikoranabuhanga izaba yararemanywe.

Byton kandi yatangaje ko iyi modoka izaba yifitemo uburyo bwo kwigenga buri ku rwego rwa 3 buyihesha ubushobozi bwo kwitwara rimwe na rimwe nta mushoferi cyangwa no ku rwego rwa 4 rushobora gutuma yitwara igihe cyose nta mushoferi mu mwaka wa 2020.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU