Umuhanzi umaze kuba ikimenyabose muri Africa, Rajab Abdul Kahali wamamaye ku izina rya Harmonize mu muziki agiye kuza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda.

Harmonize w’imyaka 23 ni umuhanzi ukomeye ubarizwa mu nzu ya Wassafi Record iyoborwa na Diamond Platnumz uherutse gusura u Rwanda, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Happy Birthday, Shulala, Bado, Nishachoka n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, uyu muhanzi ukunzwe mu karere k’Africa y’iburasirazuba agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku butumire bwa The Mane isanzwe ireberera inyungu za Safi Madiba uherutse gusezera muri Urban Boyz.



Amakuru ava mu bayobozi ba The Mane baravuga ko Harmonize azataramira mu Rwanda Tariki 24 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali ndetse na Tariki ya 25 werurwe 2018 mu karere ka Musanze.

Rajab Abdul Kahali wamamaye ku izina rya Harmonize agiye gutaramira i Kigali na Musanze
Rajab Abdul Kahali wamamaye ku izina rya Harmonize agiye gutaramira i Kigali na Musanze
Harmonize ubarizwa muri Wasssafi Rec arakunzwe cyane muri Africa y'iburasirazuba
Harmonize ubarizwa muri Wasssafi Rec arakunzwe cyane muri Africa y’iburasirazuba



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU