Harmony Palace Hotel iherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo yafashwe n’ inkongi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018, irashya ikongokeramo ibintu by’ agaciro ka miliyoni zisaga 20 nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bw’ iyi hoteli.

Harmony Palace Hotel yafashwe n’ inkongi y'umuriro irashya ikongokeramo ibintu by’ agaciro



Umwe mubayobozi b’ iyi hoteli Uwamariya Christine yatangarije City radio ati Inkongi yahereye ku gikoni byinshi birashya birakongoka…hari nk’ ibyo tutakekaga ko byahiye nk’ amafirigo yari ari hirya mu gikoni, n’ ibiribwa n’ amakoko yari muri firigo, n’ andi matungo yari ategereje kubagwa, ni byinshi”

Harmony Palace Hotel yafashwe n’ inkongi y'umuriro irashya ikongokeramo ibintu by’ agaciro

Uwamariya avuga ko ibikoresho byose bikoreshwa mu gikoni nk’ amafriteuse, , amakafetiyeri,… byashindutse umuyongonga.

Nk’ uko bigaragara mu mafoto mu byahiye harimo n’ amoko y’ inzoga atandukanye.

Ubuyobozi bw’ iyi hoteli buravuga ko bufite ubwishingizi gusa ngo hari abarimo kubaca intege bababwira ko ntacyo ubwo bwishingizi buza kubamarira.

Ati “Ubwishingizi twabugiraga uretse ko abantu barimo kuduca intege batubwira ngo ntacyo buza kutumarira. Icyo twasaba sosiyete y’ ubwishingizi ni uko baza bakareka uko byatugendekeye bakareba icyo badufasha”



Harmony Palace Hotel yafashwe n’ inkongi y'umuriro irashya ikongokeramo ibintu by’ agaciro

Leta y’ u Rwanda ndetse n’ ibigo bitanga ubwishingizi ntibisiba gushishikariza Abanyarwanda gushaka ubwishingizi bw’ ibyabo birimo imodoka, amazu n’ ibindi.

Iyi nkongi yibasiwe Harmony Palace hoteli yadutse mu ma saa cyenda z’ igicuku, polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze umuriro uri hafi gusingira inzu nini n’ imodoka bibasha kurokoka.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU